RFL
Kigali

Ninde wafashe ifoto ya mbere ku isi, yafashwe ryari?

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2021 18:34
0


Amafoto agira uruhare runini mu buzima bwa buri wese - aduhuza n’ahahise hacu, akibutsa abantu, ahantu, ibyiyumvo, n'inkuru, bikadufasha kumenya abo turi bo. Amafoto ni ihuriro rifatika ku byahise, no mu bwana bwacu bwatakaye.



Imyaka 336 irashize camera ivumbuwe n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Johann Zahn mu 1685. Nyuma y’imyaka 129 camera ivumbuwe, Joseph Nicephore Niepce w’ Umufaransa mu mwaka wa 1814, ni bwo yafotoye ifoto ya mbere.

Camera zabanje ntizashoboye kubika amashusho kandi zari nini mu bunini. Ifoto ya mbere ifatika yahimbwe na Louis Daquerre mu mwaka wa 1829 ariko byafashe hafi imyaka 10 kugira ngo atange uburyo bwiza bwitiriwe daquerreotype. Ibi byose byakozwe mu bufatanye bwa Niepce.

Abantu benshi bahise batangira gukora cyane kugira ngo bateze imbere iri koranabuhanga. Muri 1841, Henry Fox yahimbye impapuro z’umweru hamwe na Calotype, ibanziriza inzira yo gufotora nyuma y’ikinyejana cya 19 na 20.

Umwaka wa 1851 ikoranabuhanga rya plaque itose rya Frederick Scoff Archer nibwo ryaje. Ifoto ya mbere y’amabara yo ku rwego rw’ubucuruzi, yatangiye mu mwaka wa 1940. Iyi yari intangiriro yo gufotora neza hamwe na camera nziza.

Kuva 1940 kugeza ubu, ikoranabuhanga ryateye imbere mu buzima bwa buri munsi no mu ruganda rwa photograph nti rwasubiye inyuma, aha twavuga mu bikoresho bikoreshwa muri uyu mwuga, mubakora uyu mwuga nabo bateye imbere mu bijyanye n’ubumenyi, biba n’akazi ka buri munsi kuri bamwe.


Joseph nicephore niepce umufaransa wafotoye ifoto ya mbere

Johann Zahn wavumbuye Camera ya mbere kw'isi

Umwanditsi: IRADUKUNDA Jean De Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND