RFL
Kigali

U Bubiligi bwanyagiye Armenia ibitego 19 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/11/2021 13:02
0


Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi mu bagore yandagaje iya Armenia mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, iyinyagira ibitego Kapiteni w’u Bubiligi ibitego 19-0, mu mukino kapiteni w’u Bubiligi,Tessa Wullaert, yatsinze ibitego bitanu.



Uyu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023, wabereye i Leuven mu Bubiligi, iyi kipe yahatangiye isomo rya ruhago nyuma yo kwandagaza ikipe y’igihugu ya Armenia ku mwanywa y’ihangu.

Uyu mukino waranzwe n’imvura y’ibitego, bamwe mu bakinnyi b’u Bubiligi bagiye bigaragaza batsinda inbitego byinshi, barimo Kapiteni w’iyi kipe ukinira Manchester City, Tessa Wullaert watsinze ibitego bitanu, Amer Tysiak na Tine De Caigny bombi batsinze ibitego bitatu mu gihe Janice Cayman, Hannah Eurlings na Jarne Teulings batsinze ibitego bibiri.

Mu yindi mikino yabaye, Irlande y’Amajyaruguru yatsinze Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 11-0, Espagne itsinda Ibirwa bya Féroé ibitego 12-0.

Ntabwo ibitego 19 byatsinzwe n’u Bubiligi aribyo byinshi bitsinzwe muri iyi mikino kuko u Buyapani bwabitsinze Guam ibitego 21, ndetse na Canada ibitsinda Puerto Rico.

Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 kizabera muri Nouvelle-Zélande, hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama.

U Bubiligi bwanyagiye Armenia mu bagore ibitego 19-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND