RFL
Kigali

Umuganga ubeshya abagore ko iyo baryamanye nawe bakira indwara yafashwe aryamanye n'uwo agiye gukiza Kanseri-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/11/2021 12:29
0


Umuganga wo mu Butaliyani, yahoraga abeshya abagore barwaye indwara zitandukanye ko kugira ngo bakire ari uko bagomba kuryamana nawe bityo bigakorwa, aho yaje gufatwa aryamanye n'umugore amubeshya ko agiye kumukiza Virus ishobora kumutera Kanseri.



Dr. Giovanni Miniello w'imyaka 60 y'amavuko, agifatwa yahise yegura nyuma yo gufatwa yambaye ubusa mu cyumba cya hoteri ari mu bikorwa by'ubusambanyi n'umurwayi w'indwara ya papillomavirus (HPV), amwizeza ko nibarangiza igikorwa indwara ihita ikira.


Bivugwa ko Miniello yabwiye 'umurwayi' w’umugore ko ashobora kumuha ubudahangarwa bwa virusi kuko baryamanye. Uyu muganga yavumbuwe nk’uburiganya akorera abagore aho bababwira ko yakijije abarwayi benshi.


Abanyamakuru bamuguyeho bagiye gutangira igikorwa

Umugore wari urwaye, Anna Maria yahisemo kuvugana n'ikinyamakuru cyo mu Butaliyani kitwa La Repubblica, avuga ko Miniello yamubwiye ko azamukiza babanje gusambana ariko akomeza avuga ko bafashwe igikorwa kigiye gutangira kitaraba. Ibyabaye byababaje muganga ahakura igisebo ahitamo kwegura ku mirimo ye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND