RFL
Kigali

Yahawe igihano cy’urupfu nyuma yo kwinjiza Filime ya “Squid Game” muri Koreya ya ruguru

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:26/11/2021 11:33
0


Umugabo wo muri Koreya ya ruguru yahawe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjiza mu gihugu cya Koreya ya ruguru filime ikunzwe cyane muri iyi minsi ya “Squid Game” ndetse n'abo yayigurishije bahawe ibihano bitandukanye harimo no gufungwa burundu.



Uyu mugabo yinjije iyi filime yakinwe n’abanyakoreya y’epfo mu gihugu cya Koreya ya ruguru ayitwaye kuri Flash drives na SD cards ayivanye mu Bushinwa. Nyuma yo kugera muri Koreya ya ruguru yahise atangira kuyigurisha aho yaje no kuyigurisha ku banyeshuri barindwi bo mu mashuri yisumbuye.

Amakuru yatangajwe na Radio Free Asia avuga ko uyu mugabo utatangajwe umwirondoro we yaje gutabwa muri yombi nyuma yo gufata abanyeshuri batandatu biga mu mashuri yisumbuye bari kureba amashusho y’iyi filime ikunzwe cyane muri iyi minsi.



Squid Game ni filime ikunzwe cyane ku isi muri iyi minsi

Umwe mu banyeshuri barindwi baguriye uyu mugabo Flash Drive iriho iyi filime yahawe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, mu gihe abandi batandatu bafashwe bari kureba iyi filime bahawe igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe k’imyaka itanu.

Si aba banyeshuri n’uyu mugabo bahawe ibihano kuko na bamwe mu bayobozi b’ikigo aba banyeshuri bigaho, harimo abarimu ndetse n’abayobozi bahise birukanwa mu kazi. Radio Free Asia yakomeje itangaza ko mu makuru yahawe n’abantu ba hafi muri iki gihugu, avuga ko aba barimu ndetse n’abayobozi bo kuri iki kigo aba banyeshuri bigagaho bashobora guhabwa ibihano birimo gukora imirimo y’agahato cyangwa se bakajya gutura mu bice by’icyaro byo muri iki gihugu.

Mu mwaka ushize, muri iki gihugu cya Koreya ya ruguru hashyizweho itegeko rihana umuntu wese winjiza mu gihugu ibintu bitandukanye harimo nk’amafilime, indirimbo, ibitabo ndetse n’ibindi bijyanye n’imico yo mu bihugu bitandukanye birimo na Koreya y’epfo bahana imbibi.

Iryo tegeko ryavugaga ko umuntu wese uzafatirwa muri icyo cyaha azahabwa ibihano birimo gufungwa burundu cyangwa se agahanishwa igihano cy’urupfu. Kuva ibi byaba muri iki gihugu leta yahise itangira gukora igenzura ry’isoko ry’ibi bikoresho bikoreshwa mu gushyiraho ibihangano bitandukanye biturutse mu mahanga.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND