RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri ‘Black Friday’, umunsi ibicuruzwa byinshi bigabanyirizwa ibiciro wizihijwe uyu munsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2021 7:55
0


Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hirya no hino ku mbuga za Internet by’umwihariko izikora ubucuruzi, hagiye hagaragara ubutumwa bushishikariza abantu kwitabira guhaha ku munsi bita ‘Black Friday’ kuko ibiciro biba byahananuwe. Menya inkomoko yawo nuko wizihizwa.



‘Black Friday’ ni uwa gatanu ukurikira ibirori byo gushima Imana (Thanksgiving) mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Iburayi biba ku wa Kane wa nyuma w'ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo). Black Friday yizihizwa ku itariki 26/11 buri mwaka.

Kuri uyu munsi uba ari ikiruhuko mu bihugu bawizihizamo, usanga abacuruzi benshi bagabanyije ibiciro mu buryo budasanzwe ndese abantu bakitabira kujya guhaha kuko baba batagiye mu kazi kabo ka buri munsi.

Inkomoko y’inyito ‘Black Friday’


Inkomoko y’inyito ‘Black Friday’ ariko igenda itandukana bitewe n’ahantu, gusa abantu bose bahuriza ku kuba ifitanye isano n’ubucuruzi.

Urubuga Wikipedia rugaragaza ko iriya nyito yakoreshejwe bwa mbere ku wa 24 Nzeri 1869, ubwo zahabu zari ku isoko rya Amerika zatakazaga agaciro.

Uku guhanantuka kw’ibiciro byaturutse ku kuba abacuruzi bakomeye nka Jay Gould na Jim Fisk bari bagambanye ngo bagure zahabu zose yari mu gihugu ubundi bazayigurishe ku giciro kiri hejuru, ariko umugambi wabo ukaza kubapfubana.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko inyito ya 'Black Friday' na none yakunze gukoreshwa cyane mu 1951 ari nabwo yamamaye cyane binyuze mu binyamakuru 2 birimo The New York Times hamwe n'icyitwa Factory Management and Maintenance byatangaje ko uwa Gatanu ukurikira ibirori bya Thanksgiving abantu benshi badakunda kujya mu kazi ahubwo bagahitamo kujya ku isoko guhaha kuko ibicuruzwa byabaga byakubiswe hasi mu rwego rwo kwitegura Noheli.

Mu bindi bivugwa ngo ni uko nyuma ya ‘Thanksgiving’, abacuruzi benshi babashaga gucuruza cyane ku buryo bava mu murongo w’umutuku ugaragaza igihombo babaga bamaze iminsi bafite, bakabasha kugera mu murongo w’umukara ugaragaza ko bahagaze neza.

Indi nkomoko ivugwa ariko idafite gihamya ni uko mu myaka ya 1800, nyuma y’uriya munsi mukuru wa 'Thanksgiving' ugereranywa n’umuganura, abafite imirima minini babashaga kugura abacakara ku giciro kiri hasi ugereranyije n’indi minsi.


Uru rubuga ariko ruvuga ko inyito ‘Black Friday’ ikoreshwa n’uyu munsi mu by’ukuri yakomotse mu Mujyi wa Philadeliphia muri Amerika mu myaka ya 1950.

Icyo gihe ngo abapolisi bakoreshaga iri jambo mu kugaragaza uburyo ku wa gatanu ukurikira Thanksgiving, umujyi wabaga wuzuye abantu benshi baje guhaha na ba mukerarugendo baje kureba umukino wahuzaga ingabo zirwanira mu mazi wabaga uteganyijwe ku wa Gatandatu.

Ibi byatumaga bakora amasaha menshi, kugira ngo habaranire ko uruvuganzoka rw’abantu babaga bahari rudateza umutekano muke.

Mu Bwongereza ho ‘Black Friday’ yari ifite igisobanuro gitandukanye no muri Amerika, kuko iyi nyito yakoreshwaga na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (NHS), bagaragaza uwa gatanu ubanziriza umunsi mukuru wa Noheli, ahaba hitezwe akazi kenshi gaturutse ku mubare munini w’abantu baba basinze ku bwinshi n’abandi bakeneye ubutabazi bwihuse kubera impanuka.

Uko iminsi yagiye ishira iyi nyito yasaga n’ifite igisobanuro kibi yagiye ihinduka kugeza ubwo kuri ubu ufatwa nk’umunsi abantu bitabira guhaha cyane ndetse abacuruzi bakabona inyungu, nyuma y’uwa Gatandatu wa Noheli.

‘Black Friday’ kuri ubu no mu Rwanda irizihizwa, aho usanga amaduka atandukanye akorera kuri murandasi yagabanyije ibiciro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’Abacuruzi bato muri Amerika, bwagaragaje ko Abanyamerika basaga miliyoni 135.8 bateganya kujya guhaha kuri uyu wa Gatanu.


Ni mu gihe abasaga miliyoni 183 bo bavuze ko bashobora kubyaza umusaruro amahirwe aba ari ku bicuruzwa bigurishirizwa kuri Internet ku wa Mbere ukurikira Thanksgiving (Cyber Monday).

Mu gihe ‘Black Friday’ ireba cyane amaduka asanzwe, ‘Cyber Monday ‘ yo yashyiriweho ubucuruzi bukorerwa kuri internet, yatangiye kwizihizwa mu 2005 itangijwe na Visi Perezida w’Ihuriro ry’abacuruzi muri Amerika, Ellen Davis.

Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bwari bwakozwe n’urubuga shop.org, bugaragarije ko 77% by’abacururiza kuri internet bahamya ko ku wa mbere ukurikira Umuganura ibyo bagurisha byiyongera.

Umunsi wa 'Black Friday' wakomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugera mu bihugu by'Iburayi ukomeza kwamamara hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aho kuri iyi tariki ibihugu byinshi birimo no mu Rwanda biri kwizihiza uyu munsi binyuze mu igabanuka ry'ibiciro ku isoko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND