RFL
Kigali

Olive Umutesi yashyize hanze indirimbo nshya 'Ndananiwe' igaruka ku bitero Satani agaba ku bwoko bw'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2021 20:22
0


Umuhanzikazi Olive Umutesi ubarizwa muri Label ya S-SQUARE NY yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amashusho yise 'Ndananiwe' igaruka ku bitero Satani agaba ku bwoko bw'Imana agamije kubwihebesha kugira ngo butere Imana umugongo. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y'iminsi micye asohoye iyo yise 'Ubana gute n'abantu' yishimiwe n'abatari bacye.



Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, afite impano itangaje mu myandikire ye n'imiririmbire ye by'umwihariko impano ye ikaba yaragaragariye mu ndirimbo yise 'Ubana gute n'abantu' na 'Nkoresha'. Umutesi ni umuramyi utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ndananiwe' yakomoye ku ntambara abakristo barwana n'umwanzi wabo ari we satani.

Muri iyi ndirimbo aragira ati "Satani ari ku Isi ahanganye natwe, ntateze guhangana n'inka cyangwa intama, ni twe bana b'abantu. Ngaho nimushikame, twebwe ubwacu ntitwakwirwanirira. Intwaro twari twarahawe zimaze kunyagwa n'umwanzi satani. Mwami Mana turagusabye twongerere umusada kuko urugamba rurakomeye, Mana tabara we!. Ko nzi ko ugira inzira ibihumbi, cisha muri imwe abanzi bangose, ndararama nakebuka nkabura icyerekezo, uhereza abamalayika bawe baze bandwanirire naho ubundi ndananiwe".


Olive Umutesi arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Olive Umutesi wifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga, twamubajije aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye nshya, adusubiza agira ati "Iyi si dutuye satani ahora atwibasira ariko nta wundi wamutuneshereza atari uwaremye isi n'ijuru. Nkaba natakambiraga Imana ngo yohereze Abamalayika bo kuturengera". Yavuze ko ubutumwa burimo bureba abantu bose nawe arimo kuko yemeza ko nawe ananiwe. Ati "Ni rusange ni ku bantu bose bitewe n'ibintu uba uhura nabyo".

Ku bijyanye n'intwaro avuga ko zanyazwe na satani bityo akaba asaba ubutabazi ku Mana, uyu muririmbyi yasobanuye ko mu ntwaro z'Imana harimo no gusenga, yongeraho ko muri iyi minsi abantu batagisenga nk'uko bahoze babikorana ingoga kuko banyazwe iyo ntwaro na satani. Yavuze ko hari igihe umuntu aba akunda gusenga, ariko akaza kubihagarika nyuma yo guhura n'ikibazo runaka yatejwe na satani. Ku mishinga yindi ateganya muri uyu mwaka, Umutesi yavuze umwaka wa 2021 ugomba kurangirana n'indi ndirimbo nshya.

Olive Umutesi abarizwa muri Label ya S-QUARE NY igizwe n'abasore babiri bavukana batuye muri leta ya New York. Aba basore basanzwe nabo ari abanyamuziki, bitegereje iyi mpano uyu mukobwa afite, babona idasanzwe, bahitamo kumufasha uko bazashobozwa n'Imana. Kuva batangiye gukorana ku mugaragaro, uyu muramyi amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo n'iyi nshya 'Ndananiwe' yashyize hanze ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021.


Umutesi yavuze ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira ashyize hanze indi ndirimbo nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDANANIWE' YA OLIVE UMUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND