RFL
Kigali

Ibihumbi 20Frw ku isaha! Dore ibihugu 20 bihemba abakozi baciriritse amafaranga menshi kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/11/2021 17:54
0


Ku isi hari ibihugu bitandukanye bihemba amafaranga agafatwa nka menshi mu gihugu kimwe bitewe n'igereranya ry'uko ho bahemba. Hari ibihugu usanga byarateye imbere maze no guhemba bigahemba umukozi amafaranga atari make ku isaha ku kazi gaciriritse.



Niba ujya ugira inzozi zo gutura no gukorera mu mahanga, hari ibintu byinshi ugomba gutekerezaho. Kimwe mu bintu ugomba gusuzuma, ni umushahara muto cyangwa munini  ushobora kubona mugihe ukorera mu gihugu runaka. Hari ibihugu bitanga umushahara muto  ariko hari n'ibindi bitanga ushimishije.


Amateka y'umushahara uringaniye akeshi ushobora kuba amadorali hagati ya 17 na 20 nk'uko hari ibihugu byabigennye ku bakozi  bafite ubumenyi  runaka n'abakoresha imbaraga badafite ubumenyi ariko bakora. Aha ni ku bakozi baciriritse bakora akazi gaciriritse, kuko hari n'abandi baba bahembwa akayabo bitewe n'ibyo bakora n'ubumenyi bafite.

Mu 1894 Nouvelle-Zélande niyo yabaye intandaro yo gushyira mu bikorwa itegeko rigenga umushahara uringaniye utuma umukozi  aticwa n'inzara, kandi akora mu rwego rwo kuzamura umushahara mpuzandengo w'abakozi badafite ubumenyi. Hari rero ibihugu bihemba umushahara uringaniye ugereranije n'ahandi nk'uko bigaragazwa na worldpopulationreview mu bushakatsi bw'umwaka ushize 2020.

1. Australia -Ihemba hagati ya $17/H na 20$ ku isaha (ukuvuga ibihumbi 20Frw)

Amakuru yo mu mwaka wa 2020, yerekana ko Australia umukozi usanzwe yahembwaga  guhera mu madorali 14, gusa bivugwa ko uyu mwaka byazamutse bikagera hagati y'amadorali 17 na 20 ( ukuvuga ibigumbi 17 na 20 by'Amanyarwanda).

2. Luxembourg  hagati $17.67 na 20$

3. New Zealand - $17.18 na 20$

4. Monaco - $11.88/h

5. Ireland - $11.54/h

6. France - $11.46

7. United Kingdom $11.37

8. Netherlands - $11.21

9. Belgium - $11.06

10. Germany - $10.68

11. San Marino - $10.55

12. Canada - $10.33

13. South Korea - $8.99

14. Israel - $8.17

15. Japan - $7.52

16. Spain - $7.30

17. United States $7.25

18. Andorra - $6.72

19. Slovenia - $5.84

20. Taiwan - $5.26 € 10.45 kuri ho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND