RFL
Kigali

USA: Akanyamuneza k’umuramyi Jef King wakoranye indirimbo na Rose Muhando-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2021 15:08
0


Jef King ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gukorana indirimbo na Rose Muhando yatangaje ko yishimiye uburyo impano ye yagutse ndetse anavuga ko yiteguye gukora amashusho meza, azakorana n’uyu muhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zahimbiwe Imana.



Mu kiganiro Jef King yahaye InyaRwanda.com, yagarutse ku kanyamuneza atewe no kuba yarakoranye indirimbo na Rose Muhando umuhanzikazi ukomeye mu ndirimbo zahimbiwe Imana, ikakirwa neza anavuga ko amashusho yayo azaba akoze neza ku buryo indirimbo ubwayo izasiga ikijije imitima y’abantu batuye isi. Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kandi yahoze yifuza gukorana n’uyu muhanzikazi, ariko ngo bikanga.

Mu magambo ye yagize ati “Mu by’ukuri mfite amashimwe menshi cyane ku Mana, ndanezerewe, kuba narakoranye indirimbo n’iki cyamamare muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, ni andi mateka akomeye cyane kandi ndizera ko ibyiza biri imbere nidukomeza gukora, n’Imana igakomeza kudutiza imbaraga. Ubusanzwe nahoze nifuza gukorana n’uyu muhanzikazi, ni umwe mubantu bafite imbaga nini y’abaramyi n’abafana ku isi muri rusange”.

Jef King yavuze impamvu nyamukuru yatumye yifuza gukorana na Rose Muhando. Asobanura impamvu ari we muntu yifuje gukorana nawe, yagize ati
“Rose Muhando ndamukunda cyane, buriya nkunda ukuntu ibintu abikorana imbaraga nyinshi cyane, nkunda ukuntu yitanga kandi urebye neza muri Afurika yacu, ntabwo tuzongera gupfa kubona umuhanzikazi, ukoresha imbaraga nk’ize. Natekereje ko gukora nawe bizafasha abatuye isi na Afurika muri rusange kunyurwa n’ubutumwa neza kandi bishimye”.

Nyuma yo gukora amashusho y’indirimbo Dawa afatanyije na Rose Muhando, Jef King yatangarije InyaRwanda.com ko, ari muri gahunda yo gushaka uko yakorana n’abandi bantu bafite aho bahagaze kugira ngo ibitekerezo bye bigere kuri benshi, maze avuga ko amashusho uy’iyindirimbo azagera hanze bidatinze.Jef ni umuramyi, ukorera umuziki we muri Amerika.Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo zirimo: Ni mwaminifu na Asante.

UMVA HANO DAWA YA JEF KING NA ROSE MUHANDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND