RFL
Kigali

Cameroun ishobora kwamburwa kwakira igikombe cya Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/11/2021 12:01
0


Cameroun ishobora kutakira imikino y'igikombe cya Afurika giteganyijwe umwaka utaha kubera kutuzuza ibisabwa ngo iki gihugu cyakire iyi mikino.



Kuva tariki 9 Mutarama 2022 kugera tariki 6 Gashyantare muri Cameroun hateganyijwe imikino y'igikombe cya Afurika cya 33 mu mateka yacyo. Ni imikino yateje impungenge kuba yahabwa iki gihugu ndetse bikomeje kugorana ku ruhande rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF bavuga ko Cameroon gutegura iki gikombe bisa n'aho byabananiye.


Tariki ya mbere Ukwakira nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ryasuye Cameroun ngo rirebe aho imyiteguro igeze ku ruhande rw'igihugu, haba imihanda, amasitade azakira imikino, ndetse n'amahoteri amakipe azabamo.

Bimwe muri ibi bikorwa CAF yasanze bitagegwezeho aho yahavuye bemeranyijwe na Cameroon ko igomba kwagura imihanda ndetse ikanihutisha imirimo ya gusana amasitade. Kugeza ubu CAF yongeye kwandikira iki gihugu ikimenyesha ko bakomeje guterwa impungenge n'uburyo bari kwiteguramo.

Ikibazo nyamukuru ni Sitade ya Olembe izakira imikino ifungura ndetse n'umukino wa nyuma kandi imirimo ikiri yose. Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon buvuga ko nta kibazo bagomba kwakira iyi mikino.


Olembe Stadium na n'ubu ntiruzura 

Onana uyobora iri shyirahamwe aganira n'itangazamakuru yavuze ko igikombe cya Afurika bazacyakira nta kabuza nk'uko bakiriye ibindi byose. Yagize ati: "Twebe twakiriye igikombe cya Afurika mu bagore, twakira igikombe cya Afurika mu bakinnyi bakina imbere mu bihugu, kandi bigenda neza ntabwo rero ibi ari byo byatunanira. Ntawo twakwemera ko abaturage bacu n'igihugu cyacu bakorwa n'isoni."


Ikindi giteje impungenge ni imwe mu mitwe yitwara gisirikare yigeze no guteza imvururu ku makipe yabaga ari imbere mu mikino ya CHAN ndetse muri iyi minsi ikaba yiganze muri iki gihugu. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika rivuga ko Cameroun nikomeza kuterekana inzira ihamye y'imyiteguro, iyi mikino ishobora kuzimurirwa muri Afurika ya ruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND