RFL
Kigali

Rubavu: Barara bagerekeranye ku gitanda kimwe! Umupfakazi w'abana 7 arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/11/2021 16:11
0


Mbabarengirente ni umukecuru utuye mu Kagari ka Muhira, Umudugudu wa Gitebe II, mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu. Uyu mukecuru uzahajwe n’indwara zitandukanye yatangarije INYARWANDA ko akeneye ubufasha bukomeye bwo gusanura inzu ye araramo we n’abana 7 n’umukobwa we bakaba 9 hamwe.



Mbabarengirente Therese yabyaye abantu 16 ababyarana n'umugabo umwe waje kwitaba Imana. Mu bana 16 yibarutse, abana 7 ni bo basigaye kuko abandi bitabye Imana mu myaka yatambutse. Nyuma yo kumusura mu rugo rwe ndetse tukanagera aho arara n’umuryango we, yavuze ko imibereho babayemo atari myiza na cyane ko kubona amafunguro bibabera imbogamizi bigatuma bibaviramo kuburara rimwe na rimwe.

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, uyu mubyeyi yavuze ko kuryama biba bigoye cyane kuko bamwe barara mu muryango w’inzu abandi bakaryama bagerekeranye ku gitanda kimwe twasanze muri saro. N’agahinda kuzuye amarira, uyu mukecuru yasabye ubufasha bwo kubakirwa inzu no gufashwa mu buzima busanzwe akaba yabona imibereho.

Yagize ati: “Ubu ntaho ndi  mbese meze nk'uriho ntariho. Nta bushobozi mfite narwaye indwara ya pararize, maze imyaka 20 nta kintu nkora na kimwe, icyakora ikintu ndi gusaba ni uko abagira neza bamfasha kubona ahantu ho kuba, ku buryo n'iyo napfa nazabona ahantu ho gushyingurwa. Mbese ni kenshi tuburara, unarebye ukuntu turyama birababaje cyane kuko turyama tugerekeranye. Tubayeho nabi cyane njye n'abuzukuru banjye”.

Nyuma yo kumva ubuzima uyu mubyeyi abayemo twashatse kuvugisha inzego z'ubuyobozi buzi neza ubuzima uyu mubyeyi abayemo, maze twegera umukuru w’umudugudu wa Gitebe ya 2, Baseme Oscal, atubwira ko bakoze ubuvugizi kuri uyu mubyeyi amwizeza ubuvuzi bwihariye bigendanye na gahunda n’amahirwe azaboneka. Uyu muyobozi yemereye InyaRwanda.com ko ikibazo n’ubuzima aba bantu babayemo abuzi ku buryo ngo hari n’icyo bagikoraho umunsi ku munsi, nk’ubuyobozi buzi neza ubuzima babayemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND