RFL
Kigali

Kanye West arifuza gusubirana vuba na Kim Kardashian

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2021 11:20
0


Umuraperi w'umuherwe Kanye West ku mugaragaro yavuze ko yifuza gusubirana na Kim Kardashian baherutse guhana gatanya. Ibi abivuze hashize iminsi uyu munyamideli ari kugirana ibihe byiza n'umukunzi we mushya Pete Davidson.



Kanye West umuraperi wa mbere ukize ku isi yamaze gutangaza ko icyifuzo afite kugeza ubu ari icyo gusubirana n'umunyamidelikazi Kim Kardashian wahoze ari umugore we. Kanye West wavugiye ibi imbere y'imbaga y'abantu yemeje ko afite icyizere cy'uko urukundo rwe na Kim usigaye ufite undi mukunzi ruzongera rugasubira nkurwo rwahoze mbere hose.


Mu birori byabereye mu mujyi wa Los Angeles byitwa Los Angeles Annual Thanksgiving aho Kanye West yari yagieye gufasha abatishoboye kubaha ibiryo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Thanksgiving niho yavugiye ijambo rimuhumuriza imiryango yatandukanye anaboneraho kuvuga byinshi ku mubano we na Kim Kardashian.


Nk'uko ikinyamakuru PageSix cyabitangaje Kanye West yavugiye imbere yabari bitabiriye ibyo birori agira ati: ''Ndabizi ko Thanksgiving ari umunsi uhuriza hamwe imiryango gusa siko twese tuwizihizanya n'imiryango yacu. Ndabizi ko benshi muri mwe mutakiri kumwe n'imiryango ariko Imana izongera ibahuze kuko nizerako bishoboka''.


Kanye West yakomeje agira ati''N'ubwo ndi hano ariko ndifuza kujya kureba umuryango wanjye n'abana, ndifuza ko ubutaha Thanksgiving nzayizihiza narasubiranye na Kim Kardashian. Nakoze amakosa ubwo twari tukibana gusa ntawe udakosa ariko nzi ko azambabarira tugasubirana vuba aha, nk'uko mwabonye inkuru zivuga kugutandukana kwacu muzongera mubone izivuga kugusubirana kwacu. Kugeza ubu ndashaka gusubira ku muryango wanjye''.


Ibi Kanye West abitangaje mugihe Kim Kardashian akomeje kugirana ibihe byiza n'umukunzi we mushya Pete Davidson nk'uko amafoto yabo akomeje gukwirakwira hirya no hino. Kanye West na Kim Kardashian bakaba barahanye gatanya nyuma y'imyaka 6 babanye ndetse banabyaranye abana 4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND