RFL
Kigali

African Castro wahoze afasha Tanasha mu muziki yatangaje ko igikomere cyo gutandukana na Diamond cyasubije inyuma umuziki we

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:25/11/2021 11:30
0


African Castro wahoze afasha umuhanzikazi w’umunyakenya Tanasha Donna yatangaje ko gutandukana kw’uyu mugore n’umuhanzi Diamond Platnumz byasubuje inyuma umwuga we w’ubuhanzi ndetse ko byamugoye cyane kubyakira.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, African Castro yasubije bimwe mu bibazo bitandukanye yabazwaga birimo uko yabanye n’uyu mugore ubwo bari bagikorana mu mwuga we w’ubuhanzi. Uyu mugabo usigaye ukora ibiganiro bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe abinyujije ku rubuga rwa YouTube, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ali bavuga ku mubano we na Tanasha Donna yahoze afasha mu muziki, yavuze ko yishimira kuba yaramufashije guteza imbere umuziki we.

African Castro niwe wafashaga Tanasha Donna mu muziki ubwo yari mu gihugu cya Tanzania, akibana n’umuhanzi Diamond Platnumz. Castro muri iki kiganiro yatangaje ko kuva Tanasha yatandukana na Diamond Platnumz byamusigiye igikomere gikomeye ndetse bigera naho umuziki we usubira inyuma n’ubuzima bwe buri munsi muri rusange.

Yamokeje avuga uyu muhanzikaki yagize igikomere gikomeye ariko ngo ntiyigeze ashaka akanya ngo yegere abajyanama bafasha abantu mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Uyu mugabo yavuze ko muri iyo minsi ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz bagiranye ibibazo bitandukanye mu kazi bigera naho bahagarika gukorana.

Castro yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kujyana Tanasha mu nkiko, ndetse ko nubwo hari bimwe mu bibazo bafitanye bataracyemura bazashaka akanya hagati yabo bakicara bakabikemura.



Tanasha Donna na African Castro wamufashaga mu muziki

Yakomeje avuga ko yizera ko Tanasha azava muri ibi bibazo amazemo iminsi ndetse ko mu kiganiro baherutse kugirana yamubwiye ko ubu yumva ameze neza. Castro yagize ati: “Nyuma y’uko dutandukanye yasubiye inyuma mu muziki, ugerereranyije na mbere tugukorana. Gusa nta rwango ruri hagati yacu. Meze nka musaza we ndetse nzahora numva namuba hafi. Nimumuhe akaruhuko gato, ndabizi azagaruka ameze neza.”

Tanasha Donna aherutse kuvugwa mu itangazamakuru mu minsi micye ishize ubwo yahakanaga amakuru yavugaga ko yanze kwishyura abamufashije kongera ibice by’umubiri we ibizwi nka Plastic Surgery. Yakomeje abwira abakunzi be kwitondera amakuru nkayo y’ibihuha. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND