RFL
Kigali

Mutesi Jolly yatangaje ibiciro byo kwinjira mu birori bya Miss East Africa, Miss Shanitah ahagarariyemo u Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/11/2021 9:07
0


Visi Perezida wa Miss East Africa, Miss Mutesi Jolly n’abategura iri rushanwa bamaze gutangaza amatariki yo gutoranya umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss East Africa, amatariki y’umunsi nyirizina ndetse n’ibiciro byo kwinjira.



Ibirori by’umunsi wa nyuma w’irushanwa rya rya Miss East Africa biteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2021, bikazabera ahazwi nka Mlimani City Hall mu mujyi wa Dar El Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Mu bakobwa bagera ku bihumbi 2047 bahatanye mu cyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, abagera kuri 16 ni bo bagiye guhatanira ikamba rya Miss East Africa mu gihugu cya Tanzaniya ari naho ibirori nyirizina bizabera.

Aba bakobwa uko ari 16 bose bahagarariye ibihugu 16 byitabiriye iri rushanwa ari byo Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Burundi, Malawi, Mauritius, Ethiopia, Somalia, South Sudan, Comoros, Reunion, Seychelles, Djibouti, Eritrea na Madagascar.

Visi Perezida wa Miss East Africa n'abategura iri rushanwa batangaje amatariki n'ibiciro

Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021. Iyo modoka ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi ni uko uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa (1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari. Uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Wasafi FM, Wasafi Tv n’abandi baterankunga batandukanye. Uzegukana irushanwa rya Miss East Africa azamenyekana tariki 17 Ukuboza 2021. Amatike yo kwinjira muri ibi birori yashyizwe ku bihumbi 50 Tzs (amashilingi) ku muntu umwe kandi mu myanya isanzwe naho amatike ya VIP imwe izaba igura ibihumbi 100 Tzs naho itike ya VVIP izaba igura ibihumbi 200 Tzs ku muntu umwe.

Miss Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akaba na Miss Suprenational 2019 niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w' u Rwanda 2016

Shanitah ari mu bakobwa 16 batoranyijwe mu irushanwa rya Miss East Africa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND