RFL
Kigali

Abel, izina ry’umuntu wubahwa n'abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2021 6:59
0


Menya byinshi ku izina Abel n'ibiranga abaryitwa.



Abel ni izina rifite inkomoko mu giheburayi ku izina Havel risobanura 'umwuka'.

Ni izina rizwi cyane muri Bibiliya kuko Abel yari umwana wa kabiri wa Adam na Eva maze mukuru we Gahini akamwica.

Bimwe mu biranga ba Abel

-Ni umuntu uba wubashywe muri sosiyete abarizwamo, uhora yitangira umurimo, w’umunyembaraga kandi wumvikana n’abandi.

-Usanga bintu bimwe abikora neza cyane kandi n’ibibi nabyo akabikora nabi cyane , ibye byose biba biri ku rwego rwo hejuru.

-Abel ahora agaragaza ikintu uko kiri atitaye ku biri bukurikireho.

-Ahora afite ibitekerezo ndetse n’imigambi myinshi ariko aba agomba gufashwa kugira ngo abishyire mu bikorwa kuko asa n’ujagaraye.

-Usanga ibyiza n’ibibi bisimburana buri kanya kuri we nkaho ari itegeko ry’ubuzima bwe.

-Ni umuntu utabera kandi ashobora kugirira nabi umuntu wese ukoresha amarangamutima akarenganya abandi.

-Iyo akiri umwana, Abel aba azwi cyane kandi ari ikirangirire mu ishuri kubera ubuhanga bwe.

-Aba agomba gutozwa kumenya gukorana n’abandi ndetse no gufashanya ntabe nyamwigendaho.

-Akunda umuryango we cyane, ndetse ahora yiteguye gukora icyo ashoboye cyose ngo umuryango we ube mu mahoro.

-Akunda ibintu by’ubugeni n’ibindi bijyanye n’ubwiza kandi bimutwara umwanya cyane.

-Akunda gukora ibintu bituma icyo akoze kiza kugaragara ko cyakozwe neza nko guteka, gushushanya, ubucuruzi n’ibindi akora bikivugira.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND