RFL
Kigali

Petersbakers yahinduye izina yitwa BAKERSNATION inadabagiza abashaka Cake z'ubukwe no kwiga kuzikora

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2021 10:54
0


"Dukora biryoshye, tukabyigisha, ababyize bakajya ku bikorera abanyarwanda" : Delicious, Skills & Serving", iyo niyo ntero ya BAKERSNATION yahoze yitwa PetersBakers, akaba ari kompanyi imaze kuba ubukombe mu gukora Cake z'agatangaza no gutanga amahugurwa ku bantu bifuza kumenya gukora cakes, imigati, n'ibindi bikomoka ku ifarine.



Itangazo ryasohotse ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021 rivuga ko kompanyi izwi nka PetersBakers, ubu yamaze guhindura izina ikaba isigaye yitwa BAKERSNATION.

Ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwatangarije InyaRwanda.com buti: "Mu rwego rwo kunoza services no guha izina rinogeye abantu bose bahafashe amahugurwa, ubuyobozi bwa Petersbakers bwahinduye izina riba BAKERSNATION aho uwahize azaba yizihiwe n'uko aturuka mu gihugu cy'abakora cake aribyo 'BAKERSNATION'. Bakomeje bati "Ibi bitabujije ko uwaba utarahabwa certificate azayihabwa mu izina rishya".

Ni izihe nyungu z'umukiliya zitezwe ku mihindukire y'izina?

- Service inoze kdi yihuse.

- Cake iryoshye ku Rwego rwisumbuye.

- Kugeza umugati w'akataraboneka mu bice byose by'imijyi iyi kompanyi ikoreramo (Rubavu na Kigali).

- Kwigisha abanyeshuri uburyo bakoresha ibyo bize mu bucuruzi (Business).

- Ubu umukiliya ubyuguza azajya ahabwa promo code aho narangira abandi 10 azajya yongezwa cake ya promosiyo.

Aha ni kimwe n'uzaba amaze gukoresha cake 10 wenyine, azongezwa indi atishyura.

- Ikindi gishya ni uko abaziyandikisha mu kwitabira amahugurwa yo gukora cake yo mur Ukuboza (December), bashyiriweho poromosiyo idasanzwe bagabanyirizwa 40% ku mafaranga basanzwe bishyura (40% Discount). BAKERSNATION baragira bati "Murasabwa kwiyandikisha muri benshi muri promosiyo y'iminsi mikuru".

Banatangaje ibindi bashyiriyeho Promotion abakiliya babo birimo na Cake y'ubukwe yagabanyijweho 20% ku giciro cyari gisanzwe. Bati "Promo wedding cake yageze kuri 20%". Muri BAKERSNATION kandi uragura cake imwe isanzwe, bakakongeza 'Cookies'.

Kuri Cake y'ubukwe ho, iyo uyiguze bakongeza iyo muzakoresha mu kwezi kwa buki (Honey moon).

Inyubako BAKERSNATION ikoreramo i Remera

Ku bijyanye n'impera z'Umwaka n'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani yegereje, BAKERSNATION yatekereje ku bakiliya bayo, maze yiyemeza kuzarushaho imikoranire myiza n'abakunzi ndetse n'abakiliya bayo.

Ubuyobozi bwa BAKERSNATION kandi buremeza ko uwo ariwe wese ufitanye imikoranire iyo ariyo yose cyangwa umubano na Petersbakers azabikurikiranira muri BAKERSNATION. bati "Hahindutse izina gusa, ariko imikorere ntatandukaniro n'iyo mu cyahoze ari Petersbakers, hiyongeyeho gusa service ivuguruye na promosiyo zidasanzwe z'iminsi mikuru."

BAKERSNATION ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga 'igihugu cy'abakora cakes. Bakorera i Remera mu mujyi wa Kigali hafi na Zigama CSS, ndetse n'i Rubavu aho bita Mu Kizungu ahateganye na Army Shop bamwe biza Zigama CSS ya Rubavu.

Ukeneye serivisi muri BAKERSNATION wabahamagara kuri telefone ikurikira: +250786048392 (Kigali) na +250789944444 (Rubavu).


BAKERSNATION niryo zina rishya ry'iyi kompanyi imaze kuba ubukombe


Ntucikwe n'amahugurwa ya BAKERSNATION kuko ibiciro byagabanyijweho 40%


BAKERSNATION yabaganyije 20% ku giciro cya cake y'ubukwe

Uhawe ikaze muri BAKERSNATION


BAKERSNATION bagufitiye cakes z'ubukwe zijyanye n'igihe


Bagukorera Cake idasanzwe izahora ikwibutsa ibirori byawe by'ubukwe


Muri BAKERSNATION banatanga amahugurwa yo gukora cakes

Bakora cakes z'amoko yose kandi zitangaje


Ntibibagiwe n'abakunzi b'amakipe atandukanye

Ukeneye serivisi muri BAKERSNATION wabahamagara kuri telefone ikurikira: +250786048392 (Kigali) na +250789944444 (Rubavu).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND