Umuhanzi Isaac Rabine ubarizwa mu Bubiligi arakataje mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, aho yasohoye indirimbo nshya yise "Ubwami bwawe buze" yubakiye ku isengesho rya Dawe uri mu Ijuru.
Isaac ni umukristo w'umuvugabutumwa mu ndirimbo
w'umuhanzi ku giti cye wubatse ufite n'umwana umwe w'umuhungu akaba avuka mu muryango
w'abana 10 akaba uwa 9. Hirya ya korali akaba ahanga indirimbo ziramya kandi
zigahimbaza Imana.
Ni umwanditsi w'indirimbo z'Imana zigiye zitandukanye.
Yaba ize bwite n'iza korali zigiye zitandukanye harimo n'iyitwa Hoziana
yaririmbyemo imyaka irenga 10 irenga.
Muri iki gihe, uyu muhanzi abarizwa mu Bubiligi, aho
asengera mu itorero rya Bethlehem. Muri iki gihe yigisha indirimbo muri korali
ya ADEPR Namur izwi mu ndirimbo ‘Mu bwihisho’, ari nawe wayanditse.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki kuva mu bwana bwe, kuko
yakuriye mu muryango ukijijwe wubaha kandi ukorera Imana afite nk'imyaka
yaririmbaga muri école de Dimanche muri ADEPR
Muri 2006 nibwo yaje kujya muri Hoziana ADEPR
Nyarugenge aza no kubarizwa mubatoza b'amajwi akuriye ijwi rya mbere ry'abagabo.
Yanyuze mu itsinda ryitwaga ‘The Worshipers’ ari no mu
baritangije ryakoreye Imana mu Rwanda riririmbaga rikoresheje amajwi yabo gusa
Accapellla.
Kuri ubu, akaba afite indirimbo nyinshi yagiye ahimba
ariko zimwe akaba yaragiye azishyira hanze. Hari iziri kuri shene ya Youtube
yitwa Isaac Rabine Official harimo nk'imwe yakunzwe yitwa ‘Izabisohoza’, ‘Messiah’,
‘Gusenga’ n’izindi.
Yabwiye INYARWANDA ko afite intumbero yo gukora cyane
harimo gusohora indirimbo zuje ubutumwa bwiza buhembura ubwoko bw'Imana no
kuzashyira hanze Album ye ya kabiri ndetse no gukora ibitaramo bitandukanye mu
Burayi, aho atuye n'ahandi Imana izamushoboza
Iyi ndirimbo yashyize hanze ikaba yitwa ‘Ubwami bwawe
buze’ ikaba ikomoka ku magambo ari muri Bibiliya aho Yesu yabwiye abigishwa be
abigisha uko bazajya basenga bimwe mu byo yababwiye agirati “Ubwami bwawe buze,
ibyo ushaka bibeho mu isi nk'uko biba mu ijuru. (Matayo 6:10).”
Akomeza ati “Niyo ubwo bushake bwaba butadushimishije
cyangwa niyo bwaba bugoye tuge tuyihanga amaso gusa yikorere kandi.”
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi anavuga yinginga Imana
ko ayicyeneye cyane kandi ayinyotewe cyane ngo abe ariyo iganza muri byose.
Kandi ko atayihimbye nk'indirimbo gusa ahubwo umwuka
w'Imana yayimuhaye nk'isengesho umuntu wese wakwifuza ubusabane n'Imana
yasengeramo agahembuka.
Uyu muhanzi avuga ko zimwe mu mbogamizi ziba mu murimo
w’Imana yabonye ari uko satani arwanya yivuye inyuma umurimo w'Imana n'abakozi
b'Imana cyane kurenza uko byakumvikana abicishije mu nzira ze zose agamije ko
uwo murimo utakomeza wahagarara burundu.
Avuga ko ashima Imana kuko ikomeza kugenda igirira
neza abakomeza kuyiyambaza mu byo bakora byose mu murimo wayo.
Ati “Bitwara n'imbaraga z'amafaranga kandi nta handi
ari buhite ava nk'inyungu cyangwa kuyasubizwa uwo mwanya ariko kuko aba ari
umuhamagaro ntiducika intege turakomeza Imana ikadushyigikirira mu murimo wayo
ubundi no gutenguhwa n’abazitunganya.”
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Didier
Touch n’aho amashusho yakozwe na IMC Patrick. Aba ba Producer bose bakorera mu
Bubiligi.
Isaac Rabine yasohoye amashusho y’indirimbo
ye nshya yise 'Ubwami bwawe buze'
Isaac ubarizwa mu Bubiligi yavuze ko ashaka gukora
umuziki uhamagarira abantu gushaka ubwami bw’Imana
Isaac yavuze ko ashaka gutegura ibitaramo mu Bubuligi
aho abarizwa n’ahandi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBWAMI BWAWE BUZE’ YA ISAAC RABINE
TANGA IGITECYEREZO