RFL
Kigali

Ibimenyetso bigaragaza ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2021 19:09
0


N'ubwo nta kimenyetso simusiga cyaba cyerekana koko ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga nyamara nanone hari ibyerekana ko umuntu runaka yabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga mu gihe amara igihe kinini cyane kirengeje igikenewe kuri izi mbuga.



Ese waba ukoresha Facebook, WhatsApp, Instagram cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga?

Niba ukoresha kimwe muri byo cyangwa byinshi uri mu bantu basobanukiwe ibyerekeye imbuga nkoranyambaga gusa ushobora kuba utazi ko izi mbuga nkoranyambaga hari igihe zikugira imbata. Kuba imbata y’ikintu; ni cya gihe kigutwarira umwanya wawe ndetse ugasanga ubuzima bwawe bwaratwawe.

Ibimenyetso by’uko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga:

Nubwo nta kimenyetso simusiga cyaba cyerekana koko ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga nyamara nanone hari ibyerekana ko umuntu runaka yabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga. Hano hari ibimenyetso 10 bizakwereka niba utarabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga.

1.Ukibyuka mu gitondo nicyo kintu cya mbere ubanza gukora. Ufungura whatsapp, facebook urundi rubuga ukoresha

2.Usanga umara umwanya ureba kuri izo mbuga ibidafite akamaro n’agaciro, nk’inkuru z’ibihuha, utuntu abandi bashyizeho tutakugirira umumaro, …

3.Aho uri hose uba uri kumwe na terefoni haba mu bwiherero, ugiye guhaha, uri gukubura.

4.Igihe cyose uba ureba niba nta nkuru nshyashya yaje.

5.Inshuti zawe zose uba wumva mwahurira mukanaganirira ku mbuga nkoranyambaga. Uwo usabye nimero ugasanga uramubaza niba iba kuri WhatsApp, ukamubaza amazina akoresha kuri Facebook cyangwa instagram.

6.Igihe cyose uba ureba iba akantuwatangaje abantu bagakunze cyangwa bagakoreye “share”, niba ari WhatsApp ukareba abarebye status yawe.

7.Uhora ushaka aho wabona connection ya internet waba udafite iyawe ugashakisha WiFi cyangwa ugasanga urabwira uwo mwegeranye uti wampaye ka WiFi se?

8.Akantu kose ukoze cyangwa ubonye uhita ufotora, ugasanga urasangiza inshuti zawe, ibyo wariye, aho uri, ibyo ubonye, uko wambaye, abo muri kumwe.

9.Imbuga nkoranyambaga ziba zarabaye kimwe mu bigize ubuzima bwawe bwa buri munsi, ukumva ntiwamara igihe runaka utazisuye.

10.Iyo ufite akanya ntacyo uri gukora uhita ufata terefoni ukajya ku mbuga nkoranyambaga ukaba ariho uhugira. Gusa ntibivuze ko gukoresha izi mbuga bidakwiye ahubwo umwanya umara uzikoresha.

Src:www.Wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND