Gutera akabariro mu gitondo ku bantu bashakanye ni byiza cyane nk'uko byemejwe n'ubushakashatsi bwakorewe ahantu hatandukanye harimo na Kaminuza ya Harvard.
Abantu benshi barahuga, yewe bamwe
bakanakererwa akazi k'umunsi kubera icyayi cya mu gitondo, ariko ni bacye mu bashakanye bazi
ko gutera akabariro mu gitondo nabyo ari ingenzi ndetse bikwiriye gutuma akazi kaba
keza. Ntabwo benshi bakerezwa nayo ariko abamenye akamaro kayo mu gitondo,
bakerezwa nayo rwose. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byiza byo gutera akabariro mu gitondo nk'uko tubikesha ikinyamakuru Opera.com.
1.Umubiri wawe
uba witeguye akazi k’uwo munsi:
Imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ituma umubiri wawe n'uwo mwashakanye, witegura
akazi, ukaba umeze neza ku buryo wirirwana imbaraga nyinshi cyane nk’uko
bigaragazwa n’ushakashatsi bwakozwe mu 2013.
2.Umugabo wawe
bimufasha gutera akabariro igihe kinini ugereranyije n’icyo yari asanzwe akora:
Iyo bigeze ku misemburo, akabariro ka mu gitondo gafasha
abagabo kumara igihe mu gikorwa ugereranyije n’uko bari basanzwe. Ubushake
ndetse no kumara igihe biriyongera ku bagabo nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi
bwizewe bwakozwe muri 2007.
3.Bibongerera
urukundo mwembi:
Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo hamwe n’uwo
mwashakanye bituma urukundo rwanyu rwikuba, mukirirwa neza cyane. Umusemburo uba
mu bwonko witwa Oxytocin urakora cyane bigatuma iyo mibonano itanga umusaruro
mwiza hagati yanyu mwembi.
4.Bigabanya
umuhangayiko n’umunaniro:
Imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo, ituma guhangayika
mwari mufite hagati yanyu gushiraho burundu.
5.Ni imyitozo muba mukora:
Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ni nko gukora
imyitozo ngororamubiri mu gitondo. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi
bwakorewe muri Kaminuza ya Harvard, imibonano mpuzabitsina ya mu
gitondo ifasha mu gukora Calories.
6.Bufasha mu
bwonko:
Ese urashaka kongera ingano y’uko utekereza? Kora
imibonano mpuzabitsina mu gitondo.
7.Bikongerera
ubudahangarwa bw’umubiri wawe.
8.Bituma ugumana isura y’ubwana n’uruhu rwawe rugahorana itoto.
TANGA IGITECYEREZO