RFL
Kigali

Miss World 2021: Miss Ingabire Grace yashyizwe mu itsinda rya 13 muri 'Head to head Challenge'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/11/2021 15:32
0


Irushanwa rya Nyampinga w'Isi 2021 riri kubera muri Puerto Rico rirarimbanyije. U Rwanda ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace wamaze gushyirwa mu itsinda rya 13 muri 'Head to head Challenge'.



Muri aka gace, umukobwa abazwa ibibazo hanyuma video ye igashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyo abantu bamutoye ari benshi ahita ajya mu bakobwa 40 ba mbere. Abategura Miss Rwanda basabye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza gukurikirana ngo bazamenye uko batora Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Bagize bati:”Uyu munsi mu irushanwa rya Nyampinga w’isi abahataniye ikamba bahanganye binyuze mu matsinda barimo, Miss World Rwanda Ingabire Grace akaba ari mu itsinda rya 13 ahuriyemo n'uwo muri Ireland, Columbia, Curacao na Finland.” Bakomeza bagira bati: ”Turabasabye mukomeze gukurikirana mumenye uko mwazatora mugashyigikira Miss Ingabire Grace.”

Irushanwa rya Nyampinga w’isi ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 kubera icyorezo cya COVID19 kugeza ubu ikamba rikaba ryambawe n’umunya Jamaica, Tonni-Ann Singh.

Miss Ingabire Grace ari mu itsinda rya cumi na gatatu
Miss Ingabire Grace niwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND