Kigali
-->

Jennifer Lopez, Angelina Jolie na John Legend bari mu byamamare byateshejwe ikuzo n'irari bigasambanira mu ruhame-URUTONDE

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/11/2021 18:00
0

Ni kenshi wumva inkuru zabo irari ryarushije imbaraga kwihangana bikabananira bagasambanira mu ruhamwe cyangwa se mu muhanda ku karubanda n'ahandi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare mu ngeri zitandukanye byateshejwe ikuzo n'irari bigasambanira mu ruhame.



1. John Legend na Chrissy Teigen 


John Legend ni umuhanzi w'icyamamare kuri iyi Isi naho Chrissy Teigen akaba ari umunyamideri w'umunya-Amerika wanashinze televiziyo ye. Aba bombi basambaniye mu ruhame ubwo uyu muhanzi yari ari mu gikorwa cyo kwamamaza Barack Obama. Ibi John Legend  yebyiyemereye ubwo yaganiraga na Andy Cohen usanzwe uzwiho kuyobora ibiganiro.

Yagize ati"Twari kuri White House. Mvugishije ukuri byari mu kwiyamamza mu matora". Yakomeje agaragaza ko atari ubwa mbere yasambaniye n'uyu mukobwa mu ruhame, yongera kugaragaza ko bongeye kubikorera mu ndege ubwo bari bajyanye gusura ababyeyi b'iyi nkumi muri Thailand. Indi nshuro babikoze ngo bari  bari muri Los Angeles. Uyu mukobwa bakundanye imyaka ine baje gukora ubukwe mu 2011.

2. Jennifer Lopez 


Uyu muhanzikazi wagize igikundiro kidasanzwe ku isi akaba n'umukinnyi wa filime, mu kiganiro cya Andy Cohen yise "What Happens Live” yatangaje ko yigeze gusambanira mu ruhame kuri balcony hanze gusa yirinze gutangaza uwo basambanaga amagura ibanga.

3. Miley Cyrus na Liam Hemsworth


Miley Cyrus ni umuhanzikazi w'umunya-Amerika akaba n'umukinnyi wa filime waryubatse kuri uyu mubumbe. Liam Hemsworth ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Australia watangiye gukundana na Miley Cyrus mu 2009 nyuma bakaza no kubana. Aba bombi batarabana bigeze gusambanira mu ruhame munsi y'ameza mu birori ngarukamwaka bizwi nka "Vanity Fair Oscar party".

4.Will Smith na Jada Pinkett Smith 


Will Smith azwi cyane muri sinema cyo kimwe na Jada Pinkett Smith. Uyu mugore wakundanyeho na 2Pac yaje gukundana na Will Smith ndetse baza no kubyarana. Uyu mugore yashimangiye ko we na Will Smith bagiye basambanira mu ruhame inshuro nyinshi atarondora nko hanze, mu mudoka, mu mazu y'inshuti zabo, aho bakirira abantu [kuri Reception (soma resebusiyo]). 

Aganira na Shape Magazine hari ubwo yeruye ati"Mu modoka ya limuzini mu nzira tujya muri Academy Awards, Will yatangiye kundeba antwaye dutangira gusomana byimbitse. Ikindi nzi reka tuvuge ko twari dukumbuye kunyura ku itapi itukura [red carpet] ariko byarangiye tuyinyuzeho ibirungo by'ubwiza byamvuyeho".

5. Brad Pitt na Sinitta


Brad Pitt nawe yararyubatse muri sinema mu gihe Sinitti ari umuhanzikazi w'umunya-Ameraka unafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza nawe waryubatse mu muziki. Aba bombi mu myaka nka 30 irenga bahuriye mu gitaromo gikomeye cyari cyabereye mu nyubako yitwa Royal Albert Hall iri mu Bwongereza. Uyu muhanzikazi wahamije ko yasambanye na Brad Pitt mu ruhame, yavuze ko atazi uko yaje guhurira na Brad Pitt muri [Private box] maze agatangira kumureshyareshya bikarangira basambaniye ahongaho. 

Iki ni icyumba abantu bari buze kugaragara mu gitaramo bifashisha mu kwitegura neza ariko na none kiba kirimo n'abandi bantu bashinzwe kubakurikirana ku buryo abantu baba bahacaracara ndetse baha barimo n'abari kwimura ibikoresho bitandukunye byifashishwa mu gitaramo n'abanazanira abahanzi icyo bakeneye. Uyu muhanzikazi yaje gushakana n'uwitwa Andy Willner 2002 batandukana mu 2010. Uyu mugore afite abana babiri.

6. Angelina Jolie na Billy Bob 


Aba bombi ni ibyamamare muri sinema muri Amerika ariko Billy Bob we akagira n'umwihariko wo gukora umuziki. Mu 2000 ubwo bitariraga MTV Movie Awards bagiye guca ku itapi itukura, Angelina Jolie yareruye atangaza ko basambaniye mu modoka.  

7. Zoe Saldana


Uyu nawe ni icyamamare muri sinema ya Amerika, akaba yarigeze kwerura atangaza ko yasambaniye hagati ya gariyamoshi yavaga ku kirwa kitwa Coney yerekeza mu mujyi. Yavuze ko hari ahantu heza ati: "Yari ghetto y'agatangaza".

8. Hugh Grant na Divine Brown 


Hugh Grant ni umwongereza kabuhariwe muri sinema watwaye ibihembo byinshi. Divine Brown we yahoze ari indayi ruharwa. Mu 1995 uyu Hugh Grant yasambaniye n'iyi ndayi mu modoka maze polisi imara iminota irenga 20 ikomanga ku idirishya ariko banga gukingura kugeza igihe basoreje kwiha akabyizi. Iki cyamamare cyahise gitabwa muri yombi gicibwa amande.

9. Ralph Fiennes


Uyu mugabo yamamatye mu bintu byinshi ariko cyane bifitanye isano na sinema. Ni umukinnyi ukomeye wa filime akaba umuhanga mu kuzitegura no kuziyobora ndetse akaba na rwiyemeza mirimo ukomeye. Mu 2007 yabaye ikimenyabose ku Isi nyuma yaho asambaniye mu ruhame n'inkumi y'uburanga yakira abantu mu ndege ikomoka muri Australian. Uyu mukobwa bahise bamwirukana ndetse anacibwa amande nyuma yaho yemeye ibyamubayeho akabitangaza mu binyamakuru. Yaciwe amande ya $150,000.

10. Pete Wentz


Ni umu Dj ukomeye cyane akaba n'umuhanzi w'umunya-America wamamaye cyane muri Band yitwa Fall Out Boy. Ni umuhanga cyane mu gucuranga gitari ya bass. Yigeze kubwira FHM Magazine mu mwaka wa 2014 ko yasambaniye kuri balcony ubwo yari ari kuvanga imiziki mu gitaramo cyabereye Vegas. Hari aho yagize ati: "Nasambaniye mu ruhame icyumba cyari gifite balcony abantu bari kubyinira hasi".

11. Scarlett Johansson na Benicio del Toro


Scarlett Johansson nawe n umunya-Amerika wamamaye muri sinema cyo kimwe na Benicio del Toro. Aba bombi byigeze kuvugwa ko basambaniye mu ruhame mu nyubako izwi nka Chateau Marmont ahirereye muri West Hollywood. Scarlett Johansson we ubwe hari aho yemeye ko ibi byabaye ubwo yaganiraga na Esquire Magazine.

12. Kirsten Dunst na Jake Gyllenhaal


Kirsten Dunst ni umunyamideri akaba n'umukinnyi wa filime waryubatse cyo kimwe na Jake Gyllenhaal usibye ko akina filime gusa. Aba bombi bakundanye kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2004. Kirsten Dunst yahishuye ko mu gihe bakundanga basambaniye ku karubanda inshuro nyinshi ahantu hatandukanye ati: "Twasambaniye mu modoka mu bwogero no kunyanja n'ahandi".

13. Gerard Butler


Uyu nawe yamamaye muri sinema akaba akomoka muri Scottish. Mu mwaka wa 2012 nyuma y'igihe gito avuye mu kigo ngororamuco yagaragaye ari kumwe n'inkumi ifite imisatsi y'umukara basohokeye ahitwa Coachella, nyuma yaho bakomereza mu birori byabereye muri Porta-Potties irari rirabasaga basambanira mu ruhame. 

14. Drew Barrymore na Fabrizio Moretti


Drew Barrymore ni umunya-Amerika wamamaye muri sinema mu gihe Fabrizio Moretti we ari umunyamuziki wamamaye muri Band y'abanya-Amerika yitwaga The Strokes yabiciye bigacika mu njyana ya rock. Aba bombi bakundanye hagati ya 2003 na 2007. Muri iki gihe bakundanaga bigeze gusohokera muri La Boheme muri New York City nabo basambanira mu ruhame babagwa gitumo.

Fabrizio Moretti wavuzaga ingoma muri ya band twagarutseho we n'iyi nkumi, nk'uko yabitangarije Jane magazine ngo bari muri iyi nyubako bari basohokeyemo irari ryarabasaze maze bajya gusambanira mu bwiheroro bw'abagore kuko bumvaga nibajya mu bw'abagabo bari bubumve. Nabwo ntibyabahiriye kuko haje kuza umukecuru yumvise ibintu bivuga acana itara ry'impuruza abashinzwe umutekano baraza babagwa hejuru baba basize inkuru imusozi.

Src: Mtv.co.uk & Worldwideinteweb.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND