RFL
Kigali

Musanze: Umuraperi Fizzo Mason yashyize hanze indirimbo 'Nibwo nkiza' yakoranye na The Bless-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2021 7:59
1


Umuraperi Niyikiza Fidele [Fizzo Mason] uri mu bahagaze neza cyane mu njyana ya Hiphop ndetse ukorana imbaraga nyinshi muzika ye mu kwirinda kwicisha irungu abakunzi be, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Nibwo nkiza' yakoranye na The Bless umusore nawe w'umuhanga mu njyana ya R&B.



Muri iyi ndirimbo Fizzo Mason na The Bless baririmbamo bati "Nahisemo kugenda nta n'umwe mbwiye, gusa uko ngenda ni ko nzagaruka. Mvuye ku ivuko, nibwo nkiza. Dore mpisemo kugaruka kubera iby'iyi minsi...ndimo kuguruka cyane kurusha sakabaka,..Dore ngarutse nka sogokuru wanyu, reka nkore analyse y'aho nyuze hose, dore ko aho mvuye hose bambwiye bati 'Boss aho ugeze hose uzababwire ko uri Umwami', nibwo nkiza".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fizzo Mason yadutangarije ko ubutumwa buri iyi ndirimbo yabugeneye abakora Hiphop mu rwego rwo kubamenyesha ko n'ubwo amaze igihe mu muziki, ubu ari bwo akiza. Ati "Indirimbo 'Nibwo nkiza' ubutumwa burimo nabugeneraga abo dukora injyana imwe ya Hiphop. Mbamenyesha ko noneho ari bwo nkiza nkabamenyesha ko kwitwa umuraperi cyangwa se gukora injyana ya Hiphop bidasaba gukoresha ibiyobyabwenge".


Fizzo yakoranye indirimbo na The Bless

Fizzo Mason ufatwa nka nimero ya mbere mu baraperi bakorera umuziki mu Karere ka Musanze yaba mu bakorana umwete n'abagaragaza impano mu buryo budashidikanwaho ndetse unaherutse guhuriza mu ndirimbo abahanzi bo muri aka Karere bagakorana indirimbo bise 'Ubumuntu', arasaba abaraperi bose kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati "Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko aho umurap wese aho ari hose agomba kurangwa no kurwanya ibiyobyabwenge". 

Yanavuze ku muhanzi bakoranye iyi ndirimbo, ati "The Bless twakoranye iyi ndirimbo ni umuhanzi wamenyekanye ku ndirimbo 'Ikibazi' mu ntara y'Amajyaruguru, akaba yaramenyekanye mu njyana ya Afro beat". Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo 'Nibwo nkiza' yakozwe na producer Leon touch, amashusho yayo (video) akorwa Prinelayer. Mu masegonda ya nyuma y'iyi ndirimbo, Fizzo na The Bless bunamira Jay Polly bakamusabira gukomeza kuruhukira mahoro.

Fizzo Mason arashimira InyaRwanda.com ku ruhare igira mu gushyigikira muzika nyarwanda. Yanashimiye buri umwe wese ugira uruhare mu guteza imbere umuziki w'abanyarwanda. Ati "Nkasoza nshimira inyarwanda by'umwihariko nkashimira itangazamakuru ryo mu Ntara y'Amajyaruguru ku bwo kudahwema gushyigikira abahanzi baho. Nkashimira abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abawushyiygikira".


Umuraperi Fizzo Mason yashyize hanze indirimbo nshya 'Nibwo nkiza'


Fizzo Mason umuraperi uyoboye mu Karere ka Musanze

REBA HANO INDIRIMBO 'NI BWO NKIZA' YA FIZZO MASON FT THE BLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris2 years ago
    Kunda cyane !!! Fizzo never give up





Inyarwanda BACKGROUND