Mu mukino wahuje Detroit Pistons na Los Angeles Lakers muri Shampiyona ya NBA ni bwo Lebron James yaje gusubiza ukuboko inyuma akubita bikomeye Stewart aramukomeretsa, abantu benshi bemeza ko yabikoze yabigambiriye.
James yatoboye Stewart mu
maso n'inkokora n'ukuboko mu gihe aba
bakinnyi bombi barwaniraga umupira no
kwigaragaza neza mu gace ka gatatu. Stewart yahise atangira kuva amaraso menshi ararakara cyane atangira gusanga Lebron James ngo barwane nawe biba ngombwa ko ahagarikwa na bagenzi be
benshi hamwe n'abatoza kugira ngo atandukane na James.
Ubwo bari mu gice cya
kabiri cy’umukino ni bwo ibi byabaye. James
yahise asohorwa byihuse, Stewart nawe yirukanwa mu mukino arasohorwa kubera yari afite amaraso menshi mu
maso kandi yagombaga gukomeza gufasha
ikipe ye. Umukino wongeye gusubukurwa nyuma y’iminota 4 gusa n'ubwo byagoranye ikipe ya Detroit
byarangiye itsinze amanota 78 kuri 66 ya Los
angeles Lakers
James ntazakina umukino wa Lakers na New York Knicks kuri Madison Square Garden. Lakers na Pistons bazongera guhura ku Cyumweru. Si ubwa mbere Lebron James ahanwa kubera imyitwarire mibi mu kibuga kuko no muri 2015 byamubayeho.
Stewart ubwo bamufataga ashaka gukomeza kurwana
Stewart nyuma yo gukubitwa na Lebron
REBA VIDEO IGARAGAZA UKO LEBRON JAMES YAKUBISE STEWART
Umwanditsi Yvonne Mukundwa - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO