RFL
Kigali

NBA: LeBron James yafatiwe ibihano nyuma yo gukomeretsa Stewart mu maso ubwo bakinaga-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2021 12:52
0


Mu mukino wahuje Detroit Pistons na Los Angeles Lakers muri Shampiyona ya NBA ni bwo Lebron James yaje gusubiza ukuboko inyuma akubita bikomeye Stewart aramukomeretsa, abantu benshi bemeza ko yabikoze yabigambiriye.



James yatoboye Stewart mu maso n'inkokora n'ukuboko mu gihe aba bakinnyi bombi barwaniraga umupira no kwigaragaza neza mu gace ka gatatu. Stewart yahise atangira kuva amaraso menshi ararakara cyane atangira gusanga Lebron James ngo barwane nawe biba ngombwa ko ahagarikwa na bagenzi be benshi hamwe n'abatoza kugira ngo atandukane na James.

Ubwo bari mu gice cya kabiri cy’umukino ni bwo ibi byabaye. James yahise asohorwa byihuse, Stewart nawe yirukanwa mu mukino arasohorwa kubera yari afite amaraso menshi mu maso kandi yagombaga gukomeza gufasha ikipe ye. Umukino wongeye gusubukurwa nyuma y’iminota 4 gusa n'ubwo byagoranye ikipe ya Detroit byarangiye itsinze amanota 78 kuri 66 ya Los angeles Lakers

James ntazakina umukino wa Lakers na New York Knicks kuri Madison Square Garden. Lakers na Pistons bazongera guhura ku Cyumweru. Si ubwa mbere Lebron James ahanwa kubera imyitwarire mibi mu kibuga kuko no muri 2015 byamubayeho. 


Stewart ubwo bamufataga ashaka gukomeza kurwana 

Stewart nyuma yo gukubitwa na Lebron 

REBA VIDEO IGARAGAZA UKO LEBRON JAMES YAKUBISE STEWART



Umwanditsi Yvonne Mukundwa  - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND