RFL
Kigali

Korali Bethlehem yateguye ku nshuro ya 5 icyumweru cy’ivugabutumwa 'Bethlehem evangelical week'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2021 9:07
2


Korali Bethlehem, imwe mu mfura z’itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda-ADEPR, ibarizwa muri Paruwasi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu igeze kure imyiteguro y’icyumweru cyahariwe ivugabutumwa ‘Bethlehem Evangelical Week’, akaba ari ku nshuro ya 5 bateguye iki giterane.



Icyumweru cyahariwe ivugabutumwa gitegurwa na Korali Bethlehem, uyu mwaka bazibanda ku gushishikariza abakristo kuza bagakorera Imana biciye muri Bethlhem evangelical week. Bethlehem Evengelical week, icyumweru cya Bethelehem cyahariwe ivugabutumwa, ni igikorwa ngaruka mwaka cyatangiye nyuma y'uko bizihije isabukuru y’imyaka 50 iyi korali ibayeho. Iki gikorwa kigamije ivugabutumwa n’isanamitima, kigiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa korali Bethlehem bwatangaje ko kuri iyi nshuro hazakorwa ibikorwa by’ivugabutumwa ariko hakifashishwa gusa amakorali ya hafi ndetse n’umushumba w’ururembo Pastor Uwambaje Emmanuel.

Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko hazanabaho ibikorwa byo kuremera abagizweho ingaruka na COVID19 ndetse n’umutingito uherutse gushegesha aka karere ka Rubavu. Ku munsi wo gusoza iki cyumweru cyahariqe ivugabutumwa, biteganyijwe ko Korali izwi nka New melody izifatanya na Korali Bethlehem.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangira taliki ya 20 kigasozwa ku ya 25 Ukuboza 2021, aho kizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Gisenyi

Umuyobozi wa Korali, Muhire Innocent avuga ko iki giterane ngarukamwaka bagenda bakora ibikorwa binyuranye dore ko kugeza ubu iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ati “Tujya kuzana igitekerezo cy’iki gikorwa ngaruka mwaka twihaye intego nyinshi kandi zitandukanye harimo gufasha abantu nko kuremera abatishoboye gusura amagereza, ikindi ni uko tutibanda ku Barokore gusa kuko duha n’abandi batishoboye bava mu yandi matorero cyangwa amadini.”

Bethlehem yatangiye mu 1964, ni korali ya kabiri mu itorero rya pentekote ryo mu Rwanda nyuma ya Betaniya y’i Gihundwe yashinzwe bwa mbere muri iri torero. Iyi korali yatangiye guhimba indirimbo zabo za mbere mu 1975 kuko bakoresha indirimbo zo mu gitabo mbere y’icyo gihe, Album yabo ya mbere ikaba yaragiye hanze mu 1978, naho iya 2 isohoka mu 1992.

Korali Bethlehem ubu ibarizwamo abarenga 104. Gusa umubare wabayinyuzemo kuva yatangira ngo urenga 500. Iyi korali imaze kubaka ibigwi mu bakunda umuziki uramya Imana, ifite album esheshatu z’indirimbo z’amajwi n’izindi z’amashusho. Yakoze ivugabutumwa mu nsengero n’ibiterane byagutse, muri za gereza mu Rwanda, yanatumiwe mu bitaramo mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Uganda na Kenya.

Korali Bethlehem igize kure imyiteguro ya 'Bethlehem Evengelical Week'






    TANGA IGITECYEREZO

    Izina ryawe
    Email yawe
    Andika igitecyerezo

    IBITECYEREZO

    • Emmanuel Munyanziza 2 years ago
      Bethlehem Choir turabakunda cyane! Nyagasani abakomeze. Muhabwe umugisha, nitutagwa isari tuzasarura!
    • Habimana jean Baptiste2 years ago
      Choir Bethelehem lMANA izabahembe ijuru mwese abayiriri mbyemo muzatahe mururembo siyoni nimugerayo muzongere mukore umurimo wanyu mucurangi r, lMANA yaremye ijuru n,isi muririmbe kuko muratunezeza cyane!!!!!!!!!!!!!!!!!!





    Inyarwanda BACKGROUND