RFL
Kigali

Guhekenya shikarete no kunywa amazi: Ibintu 7 byagufasha kwirinda gusinzira mu masaha y'akazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2021 20:57
0


Gusinzira ku kazi birizana kuri twese kandi ni ibintu bisanzwe akazi waba ukora ako ari ko kose, waba ukora amasaha runaka (shift) cyangwa waba ukora amasaha yose. Dore ibintu 7 byagufasha guhangana n'iki kibazo nk'uko tubicyesha urubuga bustle.com.



1. Gufata umwanya ukagendagenda mbere y'akazi: Byagufasha cyane kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ubuteguje ko hari ibintu ugiye gukora, burya ngo ibintu byose bigengwa kandi bipfira mu mutwe. Iyo rero hari ibintu ukunda gukora, umubiri urabimenyera n'impamvu yabyo ukayisobanukirwa.

 2. Kunywa amazi: Kunywa cafeyine nk'uko abantu benshi basanzwe babizi birinda gusinzira mu kazi, ariko kunywa amazi ni byiza kurushaho kuko bifasha amaraso yawe mu gutwara ogisijeni (Oxygen) mu bice by'umubiri wawe bikakurinda kumva urushye cyangwa wumagaye ari byo bigutera gusinzira kuko umubiri uba wumva  unaniwe wakwiryamira.

3. Bitewe n’imirimo ukora imiterere yayo niba byagushobokera jya ubanza ukore imirimo igoye, hanyuma nutangira kumva usinzira ukore twa tuntu tworoshye tutagusaba gukoresha ubwonko cyane udutekerezaho.

4. Gushakisha umucyo aho ukorera. Niba ukora ku manywa, uragirwa inama yo kwibuka gufungura amadirishya, niba aho ukorera hari izuba cyangwa urumuri burya ni ingenzi cyane guha amakuru ubwonko. Niba ukora bwije nabwo jya wibuka gucana amatara kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ari amasaha yo gukora, kandi bigufasha kubona umwuka mwiza bityo umubiri ugakora neza.

5. Kunywa cafeyine hakiri kare mbere y'uko utangira akazi, ariko aha ni igihe ubundi buryo bwanze cyangwa wabuze uko ubukoresha. Impamvu ni uko cafeyine hari abantu batemerewe kuyikoreha bitewe n'uburwayi bafite kandi burya si na byiza kuyimenyereza kuko umubiri wawe urashyira ukaba ‘adigitedi’ (ukaba imbata) kuri yo waba utayifashe noneho ukaba wagira n'utundi tubazo.

 6. Kurya ibiryo byoroheje nka 'Snacks', imbuto, guhekenya shikarete, n'utundi tuntu wabona waba urya kandi ntitwangize akazi kawe, kandi tukaba dufitiye umubiri wawe akamaro atari ugupfa kurya gusa.

 7. Gufata akaruhuko gato: Gerageza uzenguruke ibiro cyangwa aho ukorera nibura nyuma y'amasaha abiri kuko kwicara cyangwa guhagarara umwanya munini bituma wumva unaniwe. 

Abantu baragirwa inama yo gusinzira bihagije mu ijoro ndetse no kwirinda kurya bagahita baryama kuko ni kimwe mu bintu bikomeye byagufasha guhangana n'iki kibazo. Ikindi ugomba kumenya ni uko uko wasinziriye bifitanye isano n'uburyo wirirwa umunsi ukurikiyeho bityo ni na byiza kwirinda guhita uryama igihe ukimara kurya.  


Umuntu wasinziriye ku kazi   


Utuntu tworoheje wafata uri mu kazi  


Umwanditsi: Yvonne Mukundwa - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND