RFL
Kigali

Paul Pogba nyuma y’iminsi yarashyizwe ku gatebe k'abasimbura na Ole wamaze kwirukanwa yagize icyo amubwira

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2021 12:36
0


Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba nyuma y'uko amenye ko uwari umutoza we Ole Gunnar Solskjaer yamaze kwirukanwa, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo yakoze benshi ku mutima kuko benshi bibajije niba koko yayavuze ayakuye ku mutima.



Paul Pogba yifashishije Instagram kuri bwa butunwa bumara amasaha 24, yabwiye Ole ati "Warakoze ku bw'ibihe byiza twagiranye nkwifurije ibyiza". Yakoresheje ifoto ye uyu mutoza amukora mu ntoki, gusa ibi si cyo kibazo ahubwo benshi batangajwe no kumva avuga ko bagiranye ibihe byiza kandi akenshi yaranashinjwaga kutumvira amabwiriza y’umutoza ari byo byatumaga bakunda gushwana bya hato na hato.

Paul Pogba ubusanzwe ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Manchester United ariko kuva Ole yatangira kuyitoza, byagaragaye ko atakunze guhuza n'uyu mukinnyi aho yakundaga kumukinisha mu gice cya kabiri, ibintu bitamushimishije.

Ibintu byarushijeho kuba bibi aho Paul Pogba yinjiraga asimbura ku mukino wahuje Man.U na Liverpool agahabwa ikarita itukura mu minota micye akinjira aho benshi batatinye kuvuga ko yanabikoze abishaka kubera umujinya w'uko asigaye asimbuzwa. Pogba yafashije Man.U kurangiza ku mwanya wa gatau muri Premie League muri Saison ishize.


Ubutunwa bwa Paul Pogba 


Paul Pogba asohoka amaze guhabwa ikarita itukuru ku mukino wabahuje na Liverpool


Umwanditsi: Yvonne Mukundwa - InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND