RFL
Kigali

Niwo mukino uhenze kurusha indi mu Rwanda mu 2021! Amatike y’umukino wa APR FC na Rayon Sports yatangajwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/11/2021 11:44
0


APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali, mu mukino uhenze kuwureba kurusha indi mikino yakinwe mu mwaka wa 2021.



Agaciro k’uyu mukino ntikabarirwa gusa mu byishimo abafana bakura ku kibuga kuko no kugira ngo uwitabire hari icyo ugomba kwigomwa kijyanye n’amafaranga kuko ari umukino udasa n’indi ndetse ukinwa inshuro zibaze mu mwaka.

N'ubwo COVID-19 yagize ingaruka nyinshi zitari nziza by’umwihariko ihungabana ry’ubukungu mu bice bitandukanye utibagiwe na siporo, mu gihe cyo kwisuganya no kongera gusubira mu bikorwa byabo nk’uko byahoze bashakisha amafaranga, Minisiteri ya Siporo yashyize igorora abafana ibakomorera kwinjira ku bibuga ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

APR FC izakira uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira kuri Stade ya Kigali ku bafana bifuza gukurikira uyu mukino.

Amatike agabanyije mu byiciro bine hagendewe kumikoro ya buri mufana, itike y’amafarnga macye igura 1000Frw, hari kandi itike ya 5000Frw, hari itike ya 15000Frw uyigura azicara mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe itike ya menshi igura 20000Frw, abayigura bakazaba bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP).

Ni ukuvuga ko byibura buri mufana ushaka kureba umukino wa APR FC na Rayon Sports asabwa amafaranga 6000Frw (1000Frw cyo kwinjira ku kibuga + 5000Frw byo kwipimisha COVID-19), mu gihe uwo muri VVIP asabwa amafaranga ibihumbi 25000Frw kugira ngo yemererwe kureba uyu mukino.

Ni wo mukino uhenze kuwukurikira muri uyu mwaka wa 2021 mu Rwanda, ugereranyije n’indi mikino yakinwe yaba iy’amakipe(Clubs) ndetse n’imikino ikipe y’igihugu Amavubi yakiriye.

Uyu mukino uzasifurwa na Ruzindana Nsoro uzatangira saa Cyenda (15h00’) kuri Stade ya Kigali.

Amakipe yombi agiye guhura ahagaze neza ndetse nta mvune nshya ziri mu bakinnyi bayo, kuko APR FC yatsinze imikino ibiri yakinnye muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports yatsinze imikino ibiri, inganya umwe mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona, amakipe akazahura Rayon Sports irusha APR FC inota rimwe ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane na Etincelles FC.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino APR FC izakiramo Rayon Sports

APR FC na Rayon Sports mu mukino w'ishiraniro kuri uyu wa kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND