APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali, mu mukino uhenze kuwureba kurusha indi mikino yakinwe mu mwaka wa 2021.
Agaciro
k’uyu mukino ntikabarirwa gusa mu byishimo abafana bakura ku kibuga kuko no kugira ngo uwitabire hari icyo ugomba kwigomwa kijyanye n’amafaranga kuko ari
umukino udasa n’indi ndetse ukinwa inshuro zibaze mu mwaka.
N'ubwo
COVID-19 yagize ingaruka nyinshi zitari nziza by’umwihariko ihungabana ry’ubukungu
mu bice bitandukanye utibagiwe na siporo, mu gihe cyo kwisuganya no kongera gusubira
mu bikorwa byabo nk’uko byahoze bashakisha amafaranga, Minisiteri ya Siporo
yashyize igorora abafana ibakomorera kwinjira ku bibuga ariko bakubahiriza
amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
APR
FC izakira uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu
Rwanda, yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira kuri Stade ya Kigali
ku bafana bifuza gukurikira uyu mukino.
Amatike
agabanyije mu byiciro bine hagendewe kumikoro ya buri mufana, itike y’amafarnga
macye igura 1000Frw, hari kandi itike ya 5000Frw, hari itike ya 15000Frw uyigura
azicara mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe itike ya menshi igura 20000Frw,
abayigura bakazaba bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP).
Ni
ukuvuga ko byibura buri mufana ushaka kureba umukino wa APR FC na Rayon Sports
asabwa amafaranga 6000Frw (1000Frw cyo kwinjira ku kibuga + 5000Frw byo
kwipimisha COVID-19), mu gihe uwo muri VVIP asabwa amafaranga ibihumbi 25000Frw
kugira ngo yemererwe kureba uyu mukino.
Ni
wo mukino uhenze kuwukurikira muri uyu mwaka wa 2021 mu Rwanda, ugereranyije n’indi
mikino yakinwe yaba iy’amakipe(Clubs) ndetse n’imikino ikipe y’igihugu Amavubi
yakiriye.
Uyu
mukino uzasifurwa na Ruzindana Nsoro uzatangira saa Cyenda (15h00’) kuri Stade
ya Kigali.
Amakipe
yombi agiye guhura ahagaze neza ndetse nta mvune nshya ziri mu bakinnyi bayo,
kuko APR FC yatsinze imikino ibiri yakinnye muri shampiyona, mu gihe Rayon
Sports yatsinze imikino ibiri, inganya umwe mu mikino itatu imaze gukina muri
shampiyona, amakipe akazahura Rayon Sports irusha APR FC inota rimwe ariko iyi
kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane na Etincelles FC.
Ibiciro byo kwinjira ku mukino APR FC izakiramo Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO