RFL
Kigali

Ese wari uzi ko igishishwa cy’umuneke cyangwa igikakarubamba byagufasha kugira uruhu rwiza rwo mu maso ?

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2021 9:17
0


Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko igishishwa cy’imineke gikozwe na vitamine C nyinshi, Vitamin E, A ndetse na Ironi byafasha uruhu rwawe. Igikakarubamba kandi nacyo ni ingenzi cyane kuko kirimo ibyafasha umubiri mu kuwurinda microbe ndetse gifasha mu kurinda umubiri ibiheri kubera ko kirimo Acide bita 'Salicylic' ituma ibiheri byuma.



Uburyo wabikoresha

Ufata igishishwa cy'imineke ugasiga ku mubiri wawe ahantu hari amabara, ibiheri, ukabimazaho iminota 5 kugeza ku 10 warangiza ukabyoga n'amazi y'akazuyaze, igihe gito utangira kugenda ubona uruhu rwawe rugenda ruhinduka. Ujye wirinda kandi kwisiga amavuta y'amazi mu maso niba wabishobora.

Ku gikakarubamba, ufata igikakarubamba ukagikuraho amahwa ukoresheje icyuma warangiza ugakuramo amazi yacyo ukayavanga n'akayiko k'ubuki ukagenda usiga ahantu ufite ibiheri cyangwa ahantu ufite uruhu rwumagaye ukabikuraho nyuma y'iminota 15 warangiza ukoga amazi y'akazuyaze ukabikora buri munsi kugeza igihe ubonye impinduka ku ruhu rwawe ariko ukirinda kujya munsi y’icyumweru kimwe.

Ushobora kandi kugikoramo umutobe ukaba ari wo unywa ugafata indimu, pome, igikakarubamba ndetse n'ubuki ukabivanga warangiza ukabisya ukajya unywa umutobe wabyo. Ibi byo byakurinda no kuzana iminkanyari kuko biba binjiye no mu mubiri mo imbere.

Igikakarubamba wamaze gutunganya

Ibishishwa by'imeneke wakoresha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND