RFL
Kigali

Urutonde rw'abayobozi b'Uturere bamaze gutorwa muri Manda y'imyaka 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/11/2021 15:04
0


Mu bayobozi b'uturere batowe higanjemo abongeye kugirirwa icyizere basubira ku myanya bari basanzwe mu Kuyobora Akarere (Mayor). Ni igikorwa kiri kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.



Abayobozi b'uturere tumwe na tumwe bamaze kumenyekana nyuma y'amatora yabereye mu turere twose tw'igihugu usibye mu mujyi wa Kigali. Aba bayobpzi batowe bagomba kurahira kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 bagatangira manda yabo y'imyaka itatu.

Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro


Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma


Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo


Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye



Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora


Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.


Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera.



Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.



Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere ka Muhanga yongeye kugirwa icyizere


Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi


Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.


Gasana Stephen yongeye gutorwa nk'umuyobozi w'akarere ka Nyagatare



Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza



Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru



Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu


Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND