RFL
Kigali

Element yishimiye kuba ari muri Nigeria hamwe na Alliah Cool kimwe na Platini P

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/11/2021 15:38
0


Producer Element uri kubarizwa muri Nigeria yagaragaje ko yishimiye kuba ari muri iki gihugu ari kumwe n’abarimo Platini P yajyaniranye nawe kimwe n’umukinnyikazi wa filimi Alliah Cool.



Mu masaha macye ni bwo Alliah Cool abinyujije ku rukuta rwa Instagram agaragaje amashusho mato agaragaza ibyishimo bakomeje kugira muri iki gihugu by’umwihariko agaragaza Producer Element. Muri aya mashusho bose baba bavuga izina ry’uyu mucuzi w’indirimbo [Producer Element] ubundi bakumvikana bagira bati: ”Baba” bavuga Platini P nawe uba uri muri aya mashusho kimwe n'umwe mu bakobwa nawe babarizwa muri One Percent International ikomeje gushyigikira ibyamamare byo mu Rwanda kurenga imipaka.

Kuwa 17 Ugushyingo 2021 nibwo Producer Element, Platini P na Dj Briane bahagurutse i Kigali berekeza muri Lagos ahagiye kubera ibirori bizatangirwamo n’ibihembo bya AFRIMA 2021. Muri ibi bihembo Platini P akaba ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ agihataniyemo n’abarimo Chike [Nigeria], Kizz Daniel n’abandi ariko benshi bakomoka muri Nigeria.

Nyuma y’ibi bihembo bya AFRIMA 2021 bizatangwa kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021, Platini P azahita yerekeza muri Sierra Leone aho ategerejwe  mu iserukiramuco rya ECOFEST rizaba hagati ya 26-27 Ugushyingo 2021. 

Platini P yizeye kwegukana igihembo cya AFRIMA 2021 mu cyiciro arimo

Element yagaragaye yishimana n'abarimo Alliah Cool n'abandi bakobwa babanya Nigeria

Ibyishimo n'ibitwenge ni byose kuri Element uri kubarizwa muri Nigeria aho yagiye aherekeje Platini P








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND