RFL
Kigali

KOICA na KORAA mu guteza imbere uburezi mu Rwanda batanze imiti yo gusukura intoki ifite agaciro ka Miliyoni 3 Frw

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/11/2021 14:56
0


Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA) ku bufatanye n'umuryango KORAA bagaragaje ubufatanye bakomeje kugirana mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda, batanga inkunga ingana n'imiti 500 yo gusukura intoki ifite agaciro ka miliyoni 3 zizahabwa amashuri n'ibindi bigo bitandukanye.



Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA) n'umuryango KORAA ugizwe n'abayobozi batandukane mu nzego za Leta bahuguwe mu kitwa CIAT. Aba bahuguwe ku bijyanye n'uburezi binyuze muri iki kigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA). Uyu muryango KORAA muri rusange ushingiye kuri iki kigo mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo uyu muryango n'iki kigo bakaze inama rusange yagarutse ku ruhare bakomeje kugira mu guteza imbere uburezi mu Rwanda ikaba yabereye mu Ubumwe Grande Hotel. Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bagera kuri 80 barimo abaturutse muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, abaturutse mu mashami ajyanye n'uburezi n'ahandi ariko cyane cyane ahaganisha ku ireme ry'uburezi.

Iyi nama yagarutse ku byagezweho mu guteza imbere uburezi mu Rwanda binyuze muri iki kigo mpuzamahanga cy'ubutwererane cya Koreya n'uyu muryango igishamikiyeho KORAA. Iyi nama kandi yanagarutse kuri gahunda yo gutora abayobozi bashya b'uyu muryango no kungamba zawo mu mwaka utaha wa 2022. Ku bufatanye na KORAA, Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA) cyatanze inkunga y'imiti 500 isukura intoki ifite agaciro ka Miliyoni 3 Frw zizahabwa ibigo by'amashuri n'ibindi.

Mr Chon Gyong Shik uhagarariye KOICA mu Rwanda muri iyi nama yagaragaje ko ubufanye hagati y'iki kigo ahagarariye n'umuryango KORAA ufite akamaro gakomeye mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Hari aho yagize ati: "Abagize KORAA nabo bari gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda batanga ubumenyi bakuye muri Korea". 

Yakomeje agaragaza ko bahuguwe neza binyuze mu bufatanye na Korea ifitanye n'u Rwanda. Iki kigo mpuzamahanga cyatanze amahugurwa binyuze mu kitwa CIAT (Capacity Improvement and Advancement for Tomorrow) ku bayobozi batandukanye mu nzego za Leta kuva wagera mu Rwanda mu 2011. Wagiye utanga ibikoresho bitandukanye mu bigo by'amashuri ndetse ukanatanga amahugurwa ku barezi n'ibindi. 

Kugeza ubu KORAA ishingiye kuri KOICA ifite abahuguwe bagera kuri 738 bakomeje gutanga umusanzu mu buryo butandukanye mu bijyanye n'ireme ry'uburezi ku bijyanye n'imyigishirize n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND