RFL
Kigali

Icupa rigura ibihumbi 700 Frw! Byinshi ku nzoga ifungwa mu nyamaswa zapfuye iri mu zihenze ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/11/2021 7:59
1


Iyi nzoga yengerwa muri Scottish, iziri gushyirwa ku isoko zifungwa mu nyamaswa zapfuye. Iyi nzoga bayenga mu tunyamaswa twitwa stoats n'utundi tumeze nk'imbeba bita squirrels ndetse no mu rukwavu. Agacupa kamwe kayo kaba karimo alcol ingana na 55%.



Iyi nzoga ikorwa na kompanyi yigenga yitwa BrewDog yafatishije isoko rigari ry'iyi nzoga mu Bwongereza. Ikaba ifunze mu macupa ari mu nyamaswa zapfuye batera imiti zigakomeza kugaragara nk'aho ari nzima. 


Iyi nzoga bayiteretse ku meza hari abakwiruka kubera inyamaswa ifunzemo

Ubu ku isoko hari amacupa 12 atandukanye  akozwe muri izi nyamaswa zapfuye zirimo iyitwa stoats imeze nk'imbeba ariko na none ishobora guhagarara kandi ikaba ari ndende  n'utundi bita squirrels natwo tumeze nk'imbeba ariko tugira umwihariko wo gusimbuka ahantu harehare ndetse no mu rukwavu.


Izi nyamaswa urebye wagira ngo ni nzima 

Iyi kompanyi ikora izi nzoga yashinzwe n'umugabo witwa James Watt. Agacupa kamwe kayo kaba karimo alcol ingana na  55% kagura ibihumbi 700 Frw. Iyi nzoga iri mu rutonde rw'izihenze ku Isi za rufuro.


Aka kanyamaswa kitwa stoats nako bafata akapfuye bagafungamo iyi nzoga 


Iyi nyamaswa bayita squirrels imeze nk'imbeba ariko ikaba izi gusimbuka cyane nayo bayifungamo iyi nzoga 


SRC: www.dezeen.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elie Makuza 2 years ago
    Birababaje cyane kandi biteye agahinda n'isoni





Inyarwanda BACKGROUND