RFL
Kigali

Ibintu byoroshye wakora ukagabanya ibinure byo kunda ukagira munda hato Hazira ibicece

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2021 6:03
0


Ubusanzwe inda iri mu bice by’umubiri byoroha kujyaho ibinure mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu biba byoroshye cyane kwiyongera kwinda mu gihe gito. Dore bimwe mu bintu wakora ukabigira umuco bikagufasha kugira munda hato.



Gutangira umunsi unywa amazi arimo indimu. Aha biba byiza iyo ayo mazi ari akazuyazi kandi ukayanywa utaragira ikintu ushyira munda biba byiza kurushaho.

Kwirinda kunywa inzoga nyinshi byakunanira byibura ukazifata mu bihe bitandukanye ntuzinywere ingunga.

Kugabanya karori winjiza ku munsi. Iyo tuvuze karori tuba tuvuze igipimo cy’imbaraga umubiri wacu winjiza ubivanye mubyo turya cyangwa tunywa. Rero uko umubiri wacu winjiza karori ni nako ugomba gutwika karori mu gukora akazi kose tuwukoresha cyangwa ako wikoresha ubwawo. Niyo mpamvu mugihe umubiri wawe winjiza karori nyinshi kurusha izo umubiri wawe utwika, uzajya wiyongera inda byihuse ari nayo mpamvu abantu bakunze kuvuga ko kugabanya ibiryo bituma umuntu agabanya ibiro.

Kugabanya cyangwa ukareka burundu ibiribwa birimo amasukari menshi nka icream, fanta, nabyo byagufasha cyane.

Ni ngombwa gukora siporo zita ku gice cyo kunda. Siporo ni nziza kuko zifasha gutwika ibinure dukura mubyo tuba twariye. Hari siporo nyinshyi wakora zikagufasha harimo nka siporo yo kuryama hasi umugongo urambuye umutwe uri hasi, ukazamura amaguru uyarambuye ukongera ukayamanura kuburyo ukora imfuruka igororotse, nibura ukajya ubikora incuro zirenze icumi ukazajyenda uzongera bitewe n’uko uzagenda ubimenyera.

Kugabanya umunyu mwinshi urya cyane cyane umunyu uminjiriye simwiza, kuko utuma ibinure ‘byisitoka’ aho kugira ngo bikoreshwe bibe imyanda bize gusohoka.

Kugabanya ibiryo urya ariko ibi ntibivuze kwiyicisha inzara kandi, ahubwo mugihe umubiri wawe winjije karoli ugomba gukora siporo, ukanywa amazi, ukarya imbuto ndetse n’imboga. Nubigenza gutyo ubuzima bwiza uzaba ubugezeho.

Kwicara wemye niba ushaka kugira munda zeru. Menyereza umubiri wawe kwicara no kugenda wemye kuko umubiri uko ubikora kenshi urashyira ukabimenyera hanyuma ugafata wa murongo wo kugororoka, bitandukanye na wa muntu wicara uko abonye cyangwa ugenda atemye.

Niba ushaka kugira munda hato kandi, jya wirinda kurya ngo uhite uryama kuko bituma igogorwa ridakora neza akazi karyo, bigatera umubiri wawe kudasohora imyanda uko bikwiye mbese bya biryo wariye ntibicagagurwe neza (Digestion) bigahinduka ibinure, kandi nk’uko twabibonye haruguru inda ni igice cyoroshye cyane kujyaho ibinure.

Kunywa amazi, Siporo, kurya neza, imbuto n’imboga bikubiye muri ibyo byose twavuze haruguru.



Umuntu wataye ibiro nyuma yo gukurikiza amabwiriza

Imbuto wakoresha mu kugabanya inda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND