RFL
Kigali

U Bwongereza bwakoze amateka bubona itike y’igikombe cy’isi butsinze ibitego 10

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2021 16:15
0


Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu ijoro ryakeye mu mukino wayihuje n’ikipe ya San Marino yayinyagiye ibitego 10 ku busa aho Harry Kane yatsinzemo ibitego 4 wenyine. Ubwongereza bwujuje ibisabwa mu marushanwa y’igikombe cy'isi cya 2022 cyizabera muri Qatar nyuma yo gukina imikino 10, bagatsinda 8, bakanganya 2, nta mukino n'umwe batsinzwe.



Umukino mbere y'uko uba n'ubundi u Bwongereza bwahabwaga amahirwe gusa ntawari gukeka ko buza gutsinda ibitego byinshi nk'uko bwabikoze ku munota wa 6, gusa u Bwongereza bwari bwinjije igitego. Harry Maguire ni we watsinze igitego cya mbere ku munota wa 6, gusa igitego cya kabiri cy’u Bwongereza cyatsinzwe n’umukinnyi wa San Marino Filippo Fabbri, waje kuba yitsinda igitego ku munota wa 15.

Harry Kane yatsinze ibitego bine. Ibi bitego byagiye biboneka bitagoranye kuko hari aho wasangaga batsinze ikindi bakiri no kwishimira icya mbere. Igitego cya kane cyabonetse ku munota wa 32, igitego cya gatanu kiboneka ku munota wa 39, igitego cya gatandatu kiboneka ku munota wa 42. 

Ku munota wa 58, Emile Smith Rowe yatsinze igitego cya karindwi. Tyrone Mings yatsinze igitego cya munani ku munota wa 69. Tammy Abraham yatsinze igitego cya cyenda ku munota wa 78. Bukayo Saka usanzwe ukinira Arsenal atsinda igitego cya cumi ku munota wa 79 w'umukino.

U Bwongereza bwasoje igice cya mbere bufite ibitego bitandatu, ibintu bwaheruka mu myaka ma kumyabiri irenga.

Abakinnyi b'u Bwongereza bongeye kwandika amateka

Kapiteni w'u Bwongereza Harry Kane yatsinze ibitego 4 muri uyu mukino


Umwanditsi: Yvonne mukundwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND