Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’ Haruna Niyonzima ntiyajyanye n’abandi muri Kenya gukina umukino w’umunsi wa nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, u Rwanda ruzakina na Kenya kubera ibibazo by’umuryango we.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ni bwo byamenyekanye ko Haruna
atajyanye n’abandi gukina na Kenya, mu mukino utagize na kimwe umariye u
Rwanda muri iyi mikino, kubera ibibazo by’umuryango we nk'uko FERWAFA
yabitangaje.
Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter
ryagize riti: ”Captain w'Ikipe y'Igihugu 'mavubiStars' Haruna Niyonzima
ntabwo yajyanye n'abandi berekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura n'icyo gihugu kubera impamvu z'umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi
bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we #Amavubi”.
Ku
wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, u Rwanda ruzakina na Kenya kuri Nyayo
Stadium muri Kenya mu mukino wa nyuma mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi
cya 2022 kizabera muri Qatar.
Haruna
Niyonzima utarakinnye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 n'ubwo
yari ku ntebe y’abasimbura, ntazagaragara mu mukino u Rwanda ruzakina na Kenya
muri Kenya.
U
Rwanda na Kenya ntacyo bashya barura kubera ko ibi bihugu byamaze gutakaza amahirwe
yo kuzakomeza mu cyiciro gikurikira nyuma yo kwitwara nabi mu mikino itanu
baheruka gukina mu itsinda.
Uyu
mukino buri gihugu kizawukina kigamije kurwana ku ishema ryacyo, no kuzamura
amanota kuburyo cyagaragara neza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.
Mu itsinda E, Mali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino itanu, iki gihugu kikaba ari nacyo cyabonye itike yo kuzakina icyiciro gikurikira, Uganda, Kenya n’u Rwanda bamaze kubura amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Tariki
ya 01 Ugushyingo 2021 nibwo FIFA yasohoye urutonde rw’abanyabigwi mu bihugu
byabo, bakinnye byibura imikino 100 izwi n’iyi mpuzamashyirahamwe, urutonde
rurerure rugaragaraho abakinnyi bose bakomeye ku Isi (Abasezeye n’abagikina)
ndetse runagaragaraho kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima umaze gukinira ikipe
y’igihugu imikino 104.
Haruna
Niyonzima niwe mukinnyi w’umunyarwanda wenyine ugaragara kuri uru rutonde rwa
FIFA ruyobowe n’umunya- Malaysia, Soh Chin Ann w’imyaka 71 y’amavuko wakiniye
ikipe y’igihugu imikino 195, akaba yarahamagawe bwa mbere muri iyi kipe tariki
ya 19 Ugushyingo 1969, umukino wa nyuma yawukinnye ya 18 Ukwakira 1984.
Haruna
wakiniye ikipe y’igihugu guhera mu 2006, amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro
104, akaba yagaragaye mu ikipe y’ikinyejana ya FIFA, inagaragaramo ibikomerezwa
ku Isi muri ruhago birimo Cristiano, Messi, Zidane n’abandi.
Haruna ntazajyana n'Amavubi muri Kenya kubera ibibazo by'umuryango we
Haruna aheruka kuzuza imikino 105 ahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi guhera 2006
Haruna yaciye agahigo ko kugaragara mu ikipe y'ikinyejana ya FIFA
TANGA IGITECYEREZO