RFL
Kigali

'Red Notice' filime nshya ya The Rock, Ryan Reynolds na Gal Gadot yari itegerejwe na benshi yasohotse

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2021 13:15
0


Filime Red Notice yari imaze amezi atatu itegerejwe n'abatari bacye yamaze kugera hanze, iyi filime ikinamo ibyamamare birimo The Rock, Ryan Reynolds hamwe n'umugore w'uburanga kabuhariwe Gal Gadot. Red Notice isohotse nyuma yo guhindura inshuro 2 igihe izasohokera.



Ku bakunzi ba filime z'inyamerika z'imirwano (Action movies) bongeye kubona indi filime nshya yari imaze amezi atatu itegerejwe na benshi, iyi ni iyitwa 'Red Notice' ikinywamo n'ibyamamare bitandukanye birimo Dwayne Johnson uzwi ku izina rya The Rock umugabo w'ibigango hamwe na Ryan Reynolds kabuhariwe mu gukina filime ndetse na Gal Gadot umugore w'uburanga ukomoka mu gihugu cya Israel wamamaye muri filime nka Wonder Woman na Fast&Furious igice cya 5 na 6.


Red Notice filime nshya yasohotse ikoze mu bwoko bwa filime z'imirwano zivanzemo no gusetsa (Action/Comedy) ikaba imara igihe cy'ingana n'isaha imwe n'iminota 55 aho yerekana inkuru y'umugabo w'umupolisi John Hartley wifashisha umugabo w'umunyabyaha kugirango amufashe guta muri yombi umujurakazi uba warayogoje inzu z'ubugeni azibamo ibishushanyo bihenze.


The Rock icyamamare muri Catch no muri filime akaba ariwe mukinnyi mukuru muri Red Notice ukina ari umupolisi John Hartley, Ryan Reynolds uzwi muri filime nka Deadpool, The Hitman's Bodyguard n'izindi nyinshi niwe ukina ari umunyabyaha wifashishwa ana polisi mu guhiga umujurakazi. Gal Gadot wamamaye muri filime Wonder Woman niwe ukina ari umujurakazi nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Hollywood Reporter cyavuze ko iyi filime ari imwe muzizakundwa cyane muri 2021.


Red Notice yakozweho n'abagabo ba bahanga mu gutegura no kuyobora filime bazwi muri Hollywood barimo Markus Forderer, Rawson Marshall, hamwe na Hiram Garcia. Iyi filime kandi ikaba yaratwaye akayabo ka miliyoni $200 za madolari ikorwa aho Netflix iri mu bashoyemo amafaranga ifatanije n'umuherwe Beau Flynn.


Iyi filime yari imaze amezi 3 itegerejwe na benshi bayigiriye amatsiko nyuma yo kubona trailer yayo cyangwa se amashusho magufi iyamamaza bituma bagira inyota yo kuyireba. Red Notice ikaba kandi isohotse nyuma yo kugenda ihindurirwa amatariki yo gusohoka inshuro 2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND