RFL
Kigali

Mali yanyagiye u Rwanda mu rugo, mu mukino Djihad yabonyemo ikarita itukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 17:51
0


Mu mukino woroheye cyane Mali urangiye inyagiye Amavubi y'u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino Bizimana Djihad yabonyemo ikarita itukura hakiri kare, binayihesha kuyobora itsinda E yiyongerera amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Umukino ubanza wahuje ibi bihugu wabereye muri Maroc, warangiye Mali itsinze u Rwanda 1-0. U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino ruri ku mwanya wa nyuma aho rufite inota rimwe mu itsinda E mu mikino ine rwakinnye.

Ni umukino wo guharanira ishema ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda gusa, kubera ko itike rwaharaniraga y’igikombe cy’Isi rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba rwazagaragara muri Qatar nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine ya mbere mu itsinda, aho rwatsinzwe imikino itatu, runganya umwe.

Gutsinda Mali byafasha u Rwanda kongera amanota byarufasha kuzamuka ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ndetse abafana bakongera kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu iboneka gake.


Rwanda XI: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salonom, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Ernest


Mali XI: Mounkoro, Faraye, Kiki, Hamari Traore, Charles, Camara, Dieng, Adama Noss, Adama Malouda, Kone, Moussa Djenepo

Mbere yuko umukino utangira, Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima wujuje imikino 105 mu ikipe y'igihugu yakomewe amashyi menshi ku kibuga ndetse FERWAFA imugenera umwenda watsintseho umubare 105.


Amatara araka, ikirere kimeze neza kirimo akabeho amakipe yiteguye gutangira umukino.

1' Umukino uratangiye, utangijwe n'u Rwanda aho Sugira Ernest ahereje Rukundo Denis uhise utera umupira imbere

3' Amavubi atangiye umukino akina neza, ahererekanya neza mu kibuga, aho Savio agerageje uburyo bw'igitego imbere y'izamu ariko umunyezamu Mounkoro arawufata

5' Rafael York, Kevin Muhire, Sugira na Savio bazamukanye neza umupira bahererekanya, bacenga ariko uburyo bagerageje ntacyo butanze

8'Djihad Bizimana ahawe ikarita itukura nyuma yo gukurura umukinnyi wa Mali wari umucitse bari basigaranye, coup Franc nziza ya Mali


9' Coup Franc itewe na Adama Traore ariko inyuze hejuru y'izamu

Amavubi agiye gukina iminota 80 ari abakinnyi 10 mu kibuga

13' Mali itangiye guhererekanya umupira neza, aho Moussa Djenepo yari agerageje uburyo ariko umupira yari ahereje Adama uba muremure urarenga

15' Coup Franc ya Mali mu kibuga hagati ku ikosa Muhire Kevin akoreye Adama Traore

17' Moussa Djenepo ahinduye umupira imbere y'izamu ariko Mvuyekure Emery arasimbuka arawufata

18' Goaaaaal! igitego cya Mali gitsinzwe na Moussa Djenepo ku ishoti rikomeye atereye inyuma y'urubuga rw'umunyezamu

20' Goaaalllllll! Igitego cya kabiri cya Mali gitsinzwe na Ibrahima Kone ku ikosa rikozwe n'umunyezamu Mvuyekure Emery utanze umupira awuhereza uyu rutahizamu w'umunya-Mali

24' Coup Franc y'Amavubi itewe na Rafael York ariko umunyezamu wa Mali arasimbuka arawufata

26' Mali ikomeje kurusha u Rwanda guhererekanya neza mu kibuga hagati, igerageje uburyo bw'igitego cya gatatu ariko ubwugarizi bw'Amavubi buyobowe na Salomon bwirwanaho

29' Mali yacuritse ikibuga iri kurusha u Rwanda ku buryo bugaragara

32' Mali ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira uzamukanwe neza na Ibrahima Kone wenyine imbere y'izamu agiye gutera mu izamu Imanishimwe Emmanuel awukuraho

37' Niyonzima Olivier Seif agerageje umutwe imbere y'izamu rya Mali kuri coup Franc itewe na York ariko umunyezamu Mounkoro arasimbuka arawufata

38' Moussa Djenepo aryamye mu kibuga

41' Amavubi agerageje guherekanya neza mu kibuga ashaka kumenera mu bwugarizi bwa Mali ariko umupira Manzi Thierry akatiye Savio umubana muremure urarenga

43' Coup Franc ya Mali ku ikosa Ibrahima Kone akorewe na Seif

45' Kone akaraze umupira imbere y'izamu ariko umunyezamu Mvuyekure Emery arawufata

45'+1' Umusifuzi yongeyeho umunota umwe kugira ngo igice cya mbere kirangire

Mali ikomeje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko Niyonzima Olivier Seif araryama umupira awukuraho

Igice cya mbere cy'umukino kirarangiye


Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye

46' Mali itangiranye impinduka, Mossa Djenepo asohotse mu kibuga hinjira Mossa Dumbia

47' Umunyezamu Mvuyekure Emery agonganye na rutahizamu Ibrahima Kone, bombi baryamye mu kibuga

Umusifuzi ahaye ikarita y'umuhondo Ibrahima Kone wagonze umunyezamu Mvuyekure

50' Mali yacuritse ikibuga muri iyi minota, irashaka igitego cya gatatu

53' Adama Traore ahushije igitego cyabazwe ku ikosa rikozwe na Olivier Seif wari utakaje umupira, uyu munya-Mali yinjira mu rubuga rw'amahina ateye ishoti riramwangira umupira ujya hanze y'ikibuga

55' Mali ikomeje gucana umuriro imbere y'izamu ry'u Rwanda

56' Adama Traore azamukanye umupira yihuta awukaraga imbere y'izamu ry'u Rwanda ariko Manzi Thierry awushyira muri koruneri

59' Umunyezamu Mvuyekure Emery arokoye Amavubi ku ishoti rikomeye ritewe na Adama Traore ariko awukoraho ujya muri koruneri

60' Ibrahima Kone asohotse mu kibuga, hinjira Kalifa Koulibaly

64' El Bilal Toure wa Mali ahushije igitego cyabazwe ku ishoti atereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira ujya hanze

65' Impinduka eshatu umutoza Mashami Vincent akoze, Sugira Ernest, York Rafael na Savio basohotse mu kibuga hinjira Nshuti Innocent, Blaise Nishimwe na Danny Usengimana

66' Koruneri ya Mali yari igerageje uburyo bw'igitego cya gatatu ariko Mangwende awushyira hanze

71' Coup Franc ya Mali ku ikosa Imanishimwe Emmanuel akoreye Hamari Traore wari ugiye kwinjira mu rubuga rw'amahina, Imanishimwe ahise anahabwa ikarita y'umuhondo

75' Mali ikomeje gukina neza itembereza umupira mu kibuga hagati


78' Nshuti Innocent yari agerageje gucomekera umupira Danny Usengimana, awuhinduye imbere y'izamu Falaye Sacko awukuraho

80' Imanishimwe Emmanuel asohotse mu kibuga atwawe mu maboka, yavunitse

82' Rutanga Eric yinjiye mu kibuga asimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse

84' Amavubi ari gusirisimba  imbere y'izamu rya Mali arashaka igitego cy'impozamarira

86' Usengimana Danny atereye ishoti rikomeye muri metero 40 ariko umupira ntiwamukundira ujya hanze

87' Goaaaaal! Igitego cya gatatu cya Mali gitsinzwe na Kalifa Koulibaly ku ishoti rikomeye atereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Mvuyekure ntiyamenya aho umupira unyuze

90' Nshuti Innocent agerageje ishoti mu izamu rya Mali ariko ubwugarizi bw'iyi kipe buwushyira muri koruneri

90'+3' Umusifuzi ashyizeho iminota itatu y'inyongera

Mali ikomeje gusatira izamu rya Mvuyekure, irashaka igitego cya Kane

Umukino urarangiye, Mali bidasubirwaho niyo izaserukira itsinda E mu kindi cyiciro nubwo ifitanye umukino wa nyuma mu itsinda na Uganda.

U Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma aho rufite inota rimwe, mu minsi itatu iri imbere rurakina umukino wa nyuma mu itsinda na Kenya yanganyije na Uganda 1-1, umukino uzabera Nyayo Stadium muri Kenya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND