RFL
Kigali

Nel Ngabo yatangaje itariki azashyirira hanze Album ye ya kabiri yiyitiriye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2021 13:32
0


Umuhanzi Nel Ngabo uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Nywe’ agiye gusohora Album ye ya kabiri yise "RNB 360."



Uyu muhanzi yaherukaga gusohora Album yise ‘Ingabo’. Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Karake Clement yabwiye INYARWANDA, ko iyi Album bayise ‘RNB 360’ kubera ko "uzayumva azamenya ubushozi bwa Nel Ngabo mu mpande zose."

Avuga ko RNB ari impine y’amazina y’uyu muhanzi ari yo Rwangabo Nelson Byusa. Nel Ngabo avuga ko iyi Album azayishyira ku isoko tariki 21 Ukuboza 2021.

Tariki 4 Nyakanga 2020, Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise “Ingabo” yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Iyi Album iriho indirimbo nka “Why”, “Byakoroha”, “Ya motema” yakoranye na Platini, “Ntibikabe” yakoranye na Butera Knowless, “Nzahinduka” na “Nzagukunda”.

“Nyereka inzira” ihimbaza Imana, “My Queen”, “Zoli”, “Low Key”, “Agacupa”, “Ndaku(Blocka)” yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi” na “Baby”.

By’umwihariko iyi Album "Ingabo" yayituye Se kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye impano ye kuva cyera.


Nel Ngabo yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya kabiri yise ‘RNB 360’
Iyi Album ngo izumvikanisha ubushobozi bwa Nel Ngabo mu muziki

‘RNB 360’, ibaye Album ya kabiri uyu muhanzi agiye gusohora nyuma ya ‘Solo’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE YISE ‘NYWE’

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND