Kigali

Umunyamakuru uzamvuga nabi ambeshyera nkamufata nzamufungisha – Masudi Djuma wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2021 11:37
0


Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona, yatangaje ko yiteguye guhangana n’abanyamakuru bamuvuga nabi bamubeshyera bakamusebya, avuga ko uwo azafata azamushyikiriza Polisi y’igihugu.



Masudi yavuze ko hari abanyamakuru bari kumusebya ndetse bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye aho yasezeranyije ko uwo azafata amuvuga nabi azamujyana kuri polisi.

Uyu mutoza atangaje aya magambo akomeye nyuma y’iminsi ibiri mu binyamakuru bitandukanye hasohotse inkuru zivuga ko Masudi Djuma n’abatoza bungirije batavuga rumwe, ngo ko hari bombori bombori ndetse ko hari ibyo atumvikanaho na komite y’iyi kipe.

Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, Masudi yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na Komite ya Rayon Sports ahubwo ko ari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe bamusebya kandi ko yiteguye kujya abafungisha.

Yagize ati "Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, murimo kumvuga nabi, hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?"

“Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose musebya umuntu.Umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge".

Uyu mutoza kandi yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n’abamwungirije, aribo Lomami Marcel na Sacha, cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, intego ya Masudi Djuma ni ukubaka ikipe itwara ibikombe ndetse initwara neza mu karere no muri Afurika muri rusange.

Rayon Sports iratangira shampiyona y’u Rwanda 2021/22 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 yakira Mukura Victory Sport, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

Masudi avuga ko hari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi muri Rayon Sports banamusebya 

Masudi avuga ko uwo azafata amuvuga nabi amubeshyera azamufungisha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND