Kigali
-->

Mu nama y'igitaraganya Ole Gunnar Solskaer yabajijwe impamvu yagize Harry Maguire Kapiteni

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/10/2021 16:51
0

Kuri uyu munsi nibwo habaye inama yahuje abakinnyi ba Manchester United n'umutoza wayo, Ole Gunnar Solskaer.



Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibiri gutuma iyi kipe igira umusaruro mucye, ndetse no kurebera hamwe icyakorwa mu maguru mashya. Ubwo Ole yahuraga n'abakinnyi, bamubajije impavu Harry Maguire yagizwe Kapiteni.

Maguire yageze muri Manchester United umwaka ushize muri Kanama, avuye mu ikipe ya Leicester City. Nyuma y'amezi abiri muri Mutarama uyu mwaka, Ole yahise atangaza ko Harry Maguire agizwe Kapiteni w'ibihe byose wa Manchester United.


Inama igitangira abakinnyi bakuru babajije Ole impamvu yahaye Maguire igitambaro, Ashley Young ahari, Marcus Rashford na David De Gea. Abandi bakinnyi kandi babwiye Ole ko batashimishijwe n'uburyo atahinduye ikipe yari yatsinzwe kandi hari abakinnyi bari hejuru.

Abakinnyi bavuga ko mu myitozo hari bamwe badakora cyane ndetse no mu mukino ugasanga bari hasi, mu gihe hari abandi bakinnyi baba mu myitozo bayoboye ariko ntibahabwe umwanya.


Maguire yatowe hari abakinnyi nka De Gea, Marcus Rashford bose bari bamaze igihe muri iyi kipe kandi bari bahagaze neza.

Aganira n'itangazamakuru icyo gihe, Ole yavuze impamvu yagize uyu musore w'imyaka 28 Kapiteni we uhoraho. Yagize ati: “Maguire ubwo yazaga muri Manchester United, yagaragaye nk'umuyobozi ntabwo nigeze ntungurwa, ariko natangajwe n'ukuntu yahise yisanga mu bandi, ndetse atangira kugira byinshi ahindura, nyuma mpitamo ko azagumya kwambara igitambaro."


Van de Beek ni umwe mu bakinnyi bivugwa ko yitwara neza mu myitozo ariko akabura iminota yo gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND