RFL
Kigali

Uganda: Umunyarwandakazi wubatse yasambanye n'umugabo w'abandi muri lodge bose barafatana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/10/2021 16:09
4


Aba bombi baciye inyuma abo bashakanye maze bajya gusambanira muri lodge, birangira bafatanye babagwa gitumo.



Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021. Aba bombi baguwe gitumo muri hotel  yitwa Breaz isanzwe ifite n'amacumbi, ikaba iherereye mu Karere kitwa Mukono mu gace kitwa   Ntinda. Uyu munyarwandakazi unafite isano mu banyankole, yitwa Arinaitwe Rebecca akaba afite imyaka 35 naho umugabo akaba yitwa Ababa John Bosco akaba ari umunyankole.


Mbere yo kubafatanura bafashwe amashusho, amafoto, ndetse n'amajwi.

Uyu munyarwandakazi wubatse, asanzwe atuye ahitwa Nakawa i Kampala. Ikinyamakuru dailyexpress.co cyagaragaje amafoto yabo bafatanye, cyanditse ko aba bombi baguwe gitumo ahagana mu ma saa 3:00 z'igicamutsi kuri uyu wa Mbere umugabo ari hejuru y'uyu mugore, gutanduna byanze!

Police yatangaje ko aba bombi basanzwe bakundana bakaba bamaranye imyaka irindwi. Ni ukuvuga ko uyu mugore asanzwe ari inshoreke  ya John Bosco. Ubu bucuti bwabo ngo bwatumye umugabo w'uyu mugore yifashisha imiti gakondo, kugira ngo bafatwe.

Ifatwa ryabo ni urwenya rusekeje! Nyuma ‘yaho uyu mugore yagiye ahakanira umugabo we ko atamuca inyuma, uyu mugabo ngo yifashishije imiti gakondo maze aho bari bari gusambanira umugabo ari hejuru barafatana.

Nyuma yo gufatana barafotowe, bafatwa amashusho n'amajwi, maze nyuma yaho haza umugabo witwa Nalongo abatandukanya yifashishije icyatsi yabarengeje, police ihita ibata muri yombi nk’uko byagarutsweho n'umuyobozi wayo mu gace kitwa Mukono aya mahano yabereyemo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valente2 years ago
    Ntibisanzwe kbx turimuminsi yanyuma.gx nge ndumugabo wuyu mugore nahita mwirukana a kabana nuriya mu mugabo we.
  • Rinda ishema2 years ago
    Yampayinka Imana. Ntibizoroha pe.
  • Anderson2 years ago
    Haoooooo,isafuriya ya satani nta mufuniko ingira
  • Ukizebaraza theo 2 years ago
    Nicyo cyashobora abasambanyi





Inyarwanda BACKGROUND