RFL
Kigali

Cyera kabaye, Kalisa Rachid yabazwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/10/2021 11:06
0


Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya As Kigali yaraye abazwe imvune yari amaranye hafi umwaka.



Rachid Kalisa wanyuze muri Kiyovu Sport ni umwe mu basore bafashije ikipe ya As Kigali mu mwaka w'imikino 2019/20 ariko akawusoza nabi ubwo yagiraga ikibazo cy'imvune yo mu ivi ndatse yagiye imugora mu bihe bitandukanye.

Ubwo As Kigali yari mu mikino ya CAF Confederation Cup mu Ukuboza ni bwo uyu musore yagize ikibazo cy'imvune. Nyuma byabaye nk'ibyoroshye, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent amuhamagara mu bakinnyi yagombaga kwifashisha mu mikino ya CHAN yagombaga kubera muri Cameroun. Nanone ntibyahiriye uyu musore kuko atabashije gusoza iyi mikino kubera ivi ryari rigifite ikibazo.


Kalisa aherutse kongera amasezerano muri As kigali 

Nyuma haje kubaho kutumvikana hagati y'umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana na Mashami Vincent utoza Amavubi, aho Mashami yavugaga ko umukinnyi yabonaga nta kibazo afite ariko yamugeza mu kibuga ku mukino agasaba ko bamusimbuza, naho Eric we akavuga ko umukinnyi we amuzi neza.

Kalisa Rachid avuye mu mikino ya CHAN muganga yamuhaye amezi abiri adakina, byanatumye shampiyona ya 2020/21 irangira adakinnye. As Kigali itangiye umwaka w'imikino 2021/22 Kalisa Rachid yatangiranye n'abandi imyitozo ndetse ayisoza atagize ikibazo ahubwo bagiye gukina muri Congo yongera kugira imvune byatumye bafata umwanzuro wo kumubaga.


Kalisa Rachid yakiniye kiyovu sport 

Aganira na InyaRwanda.com Kalisa Rachid yadutangarije ko  yabagiwe mu Ibitaro byitiriwe umwami Faisal. Yagize ati: "Nabazwe ku munsi w'ejo, igikorwa cyabereye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bikaba biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo ndibusubire mu rugo, kuko muganga yambwiye ko nzamara amezi abiri ntakina nyuma nkagaruka mu kibuga." Uyu musore asize ikipe ya As Kigali ifite abasore barimo Niyonzima Olivier na Kakule Fabrice mubakinnyi bashobora gukina umwanya we neza mugihe adahari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND