Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya As Kigali yaraye abazwe imvune yari amaranye hafi umwaka.
Rachid
Kalisa wanyuze muri Kiyovu Sport ni umwe mu basore bafashije ikipe ya As Kigali
mu mwaka w'imikino 2019/20 ariko akawusoza nabi ubwo yagiraga ikibazo cy'imvune
yo mu ivi ndatse yagiye imugora mu bihe bitandukanye.
Ubwo As Kigali yari mu mikino ya CAF Confederation Cup mu Ukuboza ni bwo uyu musore
yagize ikibazo cy'imvune. Nyuma byabaye nk'ibyoroshye, umutoza w'ikipe
y'igihugu Amavubi Mashami Vincent amuhamagara mu bakinnyi yagombaga kwifashisha
mu mikino ya CHAN yagombaga kubera muri Cameroun. Nanone ntibyahiriye uyu
musore kuko atabashije gusoza iyi mikino kubera ivi ryari rigifite ikibazo.
Kalisa aherutse kongera amasezerano muri As kigali
Nyuma
haje kubaho kutumvikana hagati y'umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana na
Mashami Vincent utoza Amavubi, aho Mashami yavugaga ko umukinnyi yabonaga nta
kibazo afite ariko yamugeza mu kibuga ku mukino agasaba ko bamusimbuza, naho
Eric we akavuga ko umukinnyi we amuzi neza.
Kalisa
Rachid avuye mu mikino ya CHAN muganga yamuhaye amezi abiri adakina, byanatumye
shampiyona ya 2020/21 irangira adakinnye. As Kigali itangiye umwaka w'imikino
2021/22 Kalisa Rachid yatangiranye n'abandi imyitozo ndetse ayisoza atagize
ikibazo ahubwo bagiye gukina muri Congo yongera kugira imvune byatumye bafata
umwanzuro wo kumubaga.
Kalisa Rachid yakiniye kiyovu sport
Aganira
na InyaRwanda.com Kalisa Rachid yadutangarije ko yabagiwe mu Ibitaro byitiriwe umwami Faisal.
Yagize ati: "Nabazwe ku munsi w'ejo, igikorwa cyabereye mu bitaro byitiriwe
umwami Faisal bikaba biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo ndibusubire mu rugo,
kuko muganga yambwiye ko nzamara amezi abiri ntakina nyuma nkagaruka mu
kibuga." Uyu musore asize ikipe ya As Kigali ifite abasore barimo
Niyonzima Olivier na Kakule Fabrice mubakinnyi bashobora gukina umwanya we neza
mugihe adahari.
TANGA IGITECYEREZO