Abahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, bungutse umuhanzi mushya witwa Angelique Uwayezu [Ange Betherne] wiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Uyu muhanzikazi yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo
ye ya mbere yise ‘Nyigisha’ y’inkuru mpamo ku buzima bwe, igihe yari afite umubabaro.
Uyu mukobwa wavutse tariki 19 Werurwe 2000, asengera mu
Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba asanzwe ari umunyeshuri
wiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatatu.
Yibuka ko yamenye ubwenge aririmba kandi akurira muri
korali zitandukanye harimo izo ku ishuri n’aho yize hose ku ishuri ndetse no mu
rusengero.
Kuva icyo gihe abamwumvaga bamubwiraga ko afite
impano. Muri we ariko yumvaga kuririmba muri korali bihagije, ariko yakwifata
amashusho aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, abamukurikira
bakamubwira ko bibaye byiza yakora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Yabwiye INYARWANDA ko abantu bamubwiraga ibyo, afite
indirimbo yanditse mu makayi. Ati “Gusa babimbwiraga n’ubundi indirimbo nzifite
mu makayi no mu mutwe gusa nta nimwe irabasha kujya hanze ngo bayumve ku mugaragaro.”
Ange yavuze ko umwe mu bamukurikira yamubwiye
ko ashaka kumutera inkunga agakora indirimbo ye ya mbere. Avuga ko ari ibintu
byamushimishije kuko yari amaze igihe yifuza gukora umuziki ariko yarabuze aho
kumenera.
Avuga ko kubera ko yari afite indirimbo yanditse yahisemo imwe aba ari yo ajyana muri studio atangira gukora umuziki, kuva ubwo. Ati “Kuko indirimbo nari nyifite rero mpita njya muri studio gutyo mba nkoze indirimbo yange yambere ninjira mu muziki gutyo.”
Uyu mukobwa yavuze ko kwinjira mu muziki ari uko abikunze, kandi ko kuba ari umukobwa bitazamubuza kurotora inzozi ze. Ati “Nimba hari ikintu ushaka mu buzima nta mpamvu yo kwitinya kubera uwo uri we. Nimba ubishaka kandi ubikunze koko ntakabuza uzabiboneramo umugisha.”
Avuga hari imbogamizi yatangiye guhuza nazo ku
ndirimbo ye ya mbere, ariko ‘ninshyigikirije Imana yampamagaye, nizeye ko byose
nzabinyuramoa amahoro’.
Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise ‘Nyigisha’
ari inkuru mpamo ku buzima bwe, yifuje gusangiza abazayumva bose.
Iyi ndirimbo ariko anavuga ko ari isengesho yasenze
ubwo yari mu bihe by’agahinda. Ati “Ni indirimbo ariko nanone ni isengesho njye
ubwange nasenze igihe narindi mu bihe bitanyoroheye by’agahinda.”
“Igihe nari ndi gusenga Imana ngo imfashe inkize uwo
mubabaro nari mfite ako kanya nahise nanone ntekereza nibuka ko igihe nkiri mu
Isi bidashoboka ko ibimbabaza birangira burundu.”
“Mpera ko mpindura isengesho noneho mbwira Imana
inyigishe kubara iminsi yange uburyo butuma ntunga umutima w'ubwenge kandi
inyeze kugira ngo uko byamera kose nzatahe ijuru aho nzakira agahinda byiteka
ryose atari iby’ako kanya gusa.”
Yavuze ko atari we gusa wageze aho yicwa n’agahinda,
kuko hari n’abandi banyura mu bikomeye bashobora kumva iyi ndirimbo ikabakora
ku mutima.
Uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu biri kumugora muri iki
gihe, ariko uko adafite abantu bamufasha mu muziki, kuko ashaka gukora byinshi
mu muziki ariko agakomwa mu nkokora n’ubushobozi.
Ati “Hagize uwifuza ko twakorana rwose ahawe ikaze ndumva
nshaka gukora cyane ariko kubera nta ‘management’ bikangora, rero ibonetse
byamfasha kurushaho.”
Ange avuga ko mu myaka itanu ashaka ko umuziki we
uzaba umaze kuba mpuzamahanga uri ku rwego rwa Afurika, gusa intego ye
nyamukuru ni uko ugera ku Isi yose kuko ubutumwa Imana yampuhaye burareba Isi
yose hatavuyemo n’umwe.
Umuhanzi Ange yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Nyigisha’
Ange yavuze ko ashaka gukora umuziki, ubwami bw’Imana bukamenyekana ku Isi, asaba abantu kumushyigikira
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA' YA ANGE BETHERNE
TANGA IGITECYEREZO