RFL
Kigali

France: Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 8 ! Ni iki abivugaho?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/10/2021 11:12
0


Koffi Olomide, icyamamare mu muziki wa Afurika cyane muri Congo akomokamo no mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, witabye urukiko rw' i Versailles mu Bufaransa ku byaha aregwa byo gufata ku ngufu, amakuru mashya aravuga ko yasabiwe gufungwa imyaka 8.



Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira  2021, nibwo uyu muhanzi yari yicaye mu rukiko ahatwa ibibazo by'ingutu ku gusambanya abana b'abakobwa bataruzuza imyaka y'ubukure yitwaje ko ari ababyinyi be. Yasabiwe igifungo cy’imyaka umunani mu bujurire i Versailles kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushimuta bane mu bahoze bamubyinira.

Koffi Olomide ubyinisha abakobwa cyane

Ku rwego rwa mbere, urukiko rwa Nanterre rwamukatiye muri Werurwe 2019 igifungo cy’imyaka ibiri kubera ko icyaha cyo gusambanya ku gahato umwe mu  bakobwa bamubyiniraga. Nyuma yajuririye iki gihano maze uyu muhanzi uri kubarizwa mu Bufaransa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) agirwa umwere ku byaha yaregwaga mu rubanza rwanzuwe ku ya 13 Ukuboza 2019.


Uyu mwaka wo, uracyamubera ingutu kuko araburana ibyaha yakoreye abana b'abakobwa yafungiranye mu nzu mu Bufaransa nk'abari bagiye kumubyinira, akajya abasambanya akabahetura, utabishaka akabanza kumukubita. Byaje kumenyekana nk'icyaha ndengakamere yakoze asabirwa gufungwa imyaka umunani.


Koffi Olomide we, avuga ko ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abana bato, atari byo aho ashimangira ko arengana kandi nta cyaha yigeze akora ngo asambanye abakobwa batujuje imyaka y'ubukure. Abihakana yivuye inyuma. Ikinyamakuru movs.world kivuga ko n'ubwo Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 8 ntabwo ari muri gereza kuko akiburana ku byo ashinjwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND