RFL
Kigali

P.Diddy ari kugurisha inzu yapfiriyemo umugore we kuri miliyoni 7$

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2021 11:16
0


Umuraperi w'umuherwe P.Diddy ari kugurisha inzu yapfiriyemo umugore we Kim Porter muri 2018. Kuri ubu iyi nzu yayishyize ku isoko ku kayabo ka miliyo 7 z'amadolari.



Sean Combs wamamaye ku izina rya P.Diddy cyangwa Diddy mu muziki ni umuraperi wakanyujijeho mu myaka yashize ndetse akaba ari umuherwe kabuhariwe. Nyuma y'imyaka 3 ishize umugore we Kim Porter yitabye Imana kuri ubu inzu yapfiriyemo P.Diddy yayishyize ku isoko ku kayabo ka miliyoni 7 z'amadolari.


Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko uyu muturirwa P.Diddy yashyize ku isoko uherereye muri Los Angeles mu gace ka Toluca Lake. Iyi nzu ikaba ariyo Kim Porter na Diddy babayemo kuva muri 2008 kugeza muri 2018 Kim Porter yitaba imana. Iyi nzu kandi ni nayo barereyemo abana 4 babyaranye.


Kuva Kim Porter yapfira muri iyi nzu nta muntu wongeye kuyibamo kugeza ubu Diddy yafata umwanzuro wo kuyigurisha kuri miliyoni 7 z'amadolari. Muri 2006 nibwo umuraperi P.Diddy yaguze iyi nzu kuri miliyoni 5 za madolari none akaba agiye kuyisubiza kuri miliyoni 7 z'amadolari.


Agace iyi inzu iherereyemo kazwiho kuba gatuyemo ibyamamare birimo umuhanzikazi Sia,Billy Ray Cyrus ubyara umuhanzikazi Miley Cyrus,umukinnyi wa filime Viola Davis hamwe na Steve Carell. Uzagura iyi nzu akaba azajya kuba umuturanyi w'ibi byamamare muri Amerika.


P.Diddy w'imyaka 51 utunze umutungo wa miliyoni 885 z'amadolari ashyize ku isoko inzu yabanyemo n'umugore we Kim Porter nyuma y'imyaka 3 ayipfiriyemo nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The New York Post.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND