Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC azamara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga.
Mugisha
Bonheur yakoze impanuka ya Moto kuri uyu wa Mbere ndetse agiriramo ikibazo
cy'imvune no gukomereka, byatumye ashyirwaho sima ubwo yari amaze kunyuzwa mu
cyuma.
Muri
iki gitondo ni bwo byamenyekanye ko uyu musore ukiri muto azamara ibyumweru bigera
kuri bibiri yitabwaho n'abaganga kugira ngo yongere gutangira imyitozo. Bivuze
ko ikipe ya APR FC izatangira imikino ya Shampiyona idafite uyu musore kuko
shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021.
ikirenge cya komeretse
Gusa
mu gihe uyu musore yakirira ku gihe, biteganyijwe ko yazakina umukino wa CAF
Confederation Cup APR FC ifite na RS Berkane yo muri Maroc aho umukino ubanza
uzabera hano i Kigali Tariki 28 Ugushyingo.
Mugisha
Bonheur ni umukinnyi ntasimburwa muri APR FC nyuma yo kugurwa uyu mwaka avuye
muri Mukura Victory Sport nayo yari yagiriyemo ibihe byiza.
Mugisha Bonheur ni umwe mu basore batanga icyizere mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO