RFL
Kigali

Mugisha Bonheur yamenye igihe azamara hanze y'ikibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/10/2021 9:07
0


Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC azamara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga.



Mugisha Bonheur yakoze impanuka ya Moto kuri uyu wa Mbere ndetse agiriramo ikibazo cy'imvune no gukomereka, byatumye ashyirwaho sima ubwo yari amaze kunyuzwa mu cyuma.

Muri iki gitondo ni bwo byamenyekanye ko uyu musore ukiri muto azamara ibyumweru bigera kuri bibiri yitabwaho n'abaganga kugira ngo yongere gutangira imyitozo. Bivuze ko ikipe ya APR FC izatangira imikino ya Shampiyona idafite uyu musore kuko shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021.


ikirenge cya komeretse 

Gusa mu gihe uyu musore yakirira ku gihe, biteganyijwe ko yazakina umukino wa CAF Confederation Cup APR FC ifite na RS Berkane yo muri Maroc aho umukino ubanza uzabera hano i Kigali Tariki 28 Ugushyingo.

Mugisha Bonheur ni umukinnyi ntasimburwa muri APR FC nyuma yo kugurwa uyu mwaka avuye muri Mukura Victory Sport nayo yari yagiriyemo ibihe byiza.


Mugisha Bonheur ni umwe mu basore batanga icyizere mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND