The Cat Babalao ni izina rizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo akunda kugaragaza ukuri kwe ndetse n'ibitagenda neza mu myidagaduro yo mu Rwanda, akabikora atagaragaza isura ye ahubwo ijwi rye gusa akaba ari ryo ryumvikana. Twaganiriye nawe adutangariza byinshi ku ndirimbo 'Kamwe' yahurijemo abahanzi nyarwanda 11.
Uyu mugabo aherutse guhuriza hamwe abahanzi batandukanye bakora indirimbo yitwa 'Kamwe' ikomeje kwakirwa neza bitewe n'injyana ikozwemo y'Amapiyano igezweho muri Afurika ifite inkomoka muri Afurika y'epfo. Mu kiganiro kirambuye The Cat yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye ibyiyumviro bye kuri iyi ndirimbo 'Kamwe' n'aho igitekerezo cyavuye kugira ngo ikorwe ndetse igere ku rwego rw'aho we ayita 'Indirimbo y'umwaka'.
The Cat yagize ati: ''Igitekerezo cyo gukora ino ndirimbo rero ahantu cyaturutse, cyaturutse kuba nari nsanzwe ubundi mfite gahunda yo gukora cyangwa se kuzana injyana y'amapiyano mu Rwanda. Ndabyibuka hari umupeti umwe yanyoherereje ijwi (beat) yo muri South Africa nziza cyane y'amapiyano, icyo gihe nari maze n'iminsi nkunda amapiyano ndavuga ati rwose ikintu nk'iki ngiki tugomba kukizana muri Kigali. Sinibaza impamvu injyana ku isi yose iri gukubita ariko mu Rwanda ikaba idahari".
"Rero nza kuganira n'umuproducer bita Element nawe mwumvishije iyo Beat arayikunda atangira no kuyikoraho ariko nyine ntitwabishyiramo ingufu nyinshi. Nyuma yaho ni bwo uku kwezi gushize sinzi ukuntu igitekerezo cyanjemo ndapositinga kuri instagram ndavuga nti tugiye gukora All Stars, ndangije mpita nohereza iyo beat nanone umuproducer, icyo gihe navuganye na Bm Jizzo Julien turavuga ngo ndashaka gukora iyi All Stars tuyihe Producer turebe niba yakora ikintu nk'ikingiki tugishyire hanze".
Yakomeje ati "Umuproducer umunsi ukurikiyeho yazanye ikintu giteye ubwoba nyine cy'iyi ngiyi All Stars, twumva ibintu ni sawa cyane, mpita mbwira abahanzi nti genda uririmbe muri iyi beat, ubwo narebaga umuhanzi abafana bahisemo nyine nkamubwira genda uririmbe muri iriya beat kuko umuntu wese wumvaga iyo beat yahitaga ashaka kuririmbamo, All stars ikorwa gutyo.''
Iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa neza ndetse no kubyinwa cyane, The Cat yavuzeko nta buryo itari kuba nziza cyane ko yaririmbwemo n'abahanzi b'abahanga ndetse ubuhanga bwabo bukaba bwaragaragaye muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Indirimbo kuba nziza yo yabaye nziza kubera ko ni 'Amapiyano' kandi amapiyano agezweho, twebwe twakoze amapiyano y'ukuri ntabwo ari nka bya biwani byo guhogoza. Ikindi iyi ndirimbo yakozwe n'abahanzi b'abahanga, abahanzi barimo n'abahanga bakomeye cyane".
The Cat Babalao uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko abantu benshi bakaba bazi gusa ijwi rye n'iri zina yiyise ku mbuga nkoranyambaga dore ko adakunze kugaragaza umwirondoro we wose n'aho atuye, yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Kamwe' ari umwihariko bitewe n'injyana y'Amapiyano yazanye mu Rwanda. Aragira ati "Iyi ndirimbo yo ni umwihariko, ni Amapiyano aririmbye mu kinyarwanda, urumva ni umwihariko n'ubwo atari umwihariko ijana ku ijana kuko ino ni beat twakoze tugendeye kuri trend y'Amapiyano aturuka muri South Afurika ariko nta kintu na kimwe kitubuza kuba twakora ikintu".
Arakomeza ati "Hari abantu benshi bavuga ngo kuki mukoresha beat z'abanyamahanga ngo kuki mudahimba ibyanyu, iriya beat twarayihimbye ntabwo isa n'iyindi, nta hantu na hamwe twigeze tuyishishura twarayihimbye ariko tugendera mu njyana y'amapiyano nk'uko dukora za Hip Hop atari twe twazihimbye tugakora Rnb atari twe twazihimbye, tugakora Afrobeat atari twe twazihimbye. Nta kintu na kimwe kitubuza kuba twakora amapiyano mu gihe nta muntu n'umwe turi gushishura, mu gihe iyo beat ari twe twayiremeye, rero nguko uko byagenze.''
Davis D ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo 'Kamwe'
The Cat kandi yakomeje avuga ko yakoze iyi ndirimbo agira ngo yerekane itandukaniro ry'amashusho umuziki nyarwanda ukeneye ndetse anagira inama abahanzi ababwira ko hakenewe amashusho meza kuruta ibindi byose. Yabajijwe niba hari indi mishinga afite mu muziki, asubiza agira ati: ''Ku bijyanye n'imishinga nteganya imbere, simbizi ntabwo ndongera kubitekerezaho".
"Ntabwo ari ibintu nakoze mvuga ngo ni ibintu ninjiyemo cyangwa se ngo ngiye kujya nkora ama All stars cyangwa se ibintu by'imiziki, ntabwo ariyo gahunda mfite, njyewe ndi blogger, ibintu nkora ni ukublogging no gushyira amakuru hanze, ntabwo ari ibintu nshyize imbere ngo mbikore nka buzinesi"
'Kamwe' ni indirimbo yahurijwemo abahanzi b'ibyamamare
Aragira ati "Ahubwo ikintu cy'ingenzi cyanatumye nkora iriya ndirimbo ni ukugira ngo ntange urugero, nahoze kuva kera mbwira abahanzi b'abanyarwanda nti mugomba gukora ibikorwa bigaragara, ibikorwa bishobora gucuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Nk'urugero maze iminsi abantu bo kuri Canal Plus Africa banyandikiye bakambwira ngo iyo ndirimbo turayishaka, sinzi umuntu wababwiye, gusa babonye indirimbo babona ni indirimbo ikunzwe".
"Rero igikorwa nka kiriya, rero indirimbo ifite amashusho meza, injyana igezweho, mpora mbivuga ku kintu bita ishusho, ishusho ni cyo kintu kizahindura umuziki nyarwanda. Ikintu nakoze rero ntabwo ari bizinesi ninjiyemo cyangwa se ikindi kintu ngiye gukora, ni yo mpamvu wabonye ko n'indirimbo ntabwo nayishyize kuri shene yanjye, nayirekeye Julien ni nawe wayiyoboye, niwe wayifatiye amashusho ndanayimurekera ayishyira kuri shene ye, ni icyerekana ko ntabwo ari buzinesi mbifitemo".
Ati "Icyo nashakaga ni ugutanga urugero no kwereka abahanzi ko iki kibuga kiri kugenda kizamuka dukwiye gukora ibintu bigezweho cyangwa se bifite agaciro gakomeye cyane cyane ku kintu kitwa amashusho tukayitondera cyane kuko amashusho niyo atugaragaza, dushobora kuririmba neza ariko iyo umuntu abonye ishusho akabona amashusho agaragara neza hari akandi gaciro ahereza ibikorwa byanyu. Ngayo nguko rero ni The Cat Babalao.''
Davis D igitero cye muri iyi ndirimbo 'Kamwe' kirakunzwe cyane
Mu bahanzi The Cat Babalao yahurije hamwe mu ndirimbo 'Kamwe' harimo Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john, Papa Cyangwe ndetse n'ababyinnyi batandukanye.
Igitero cya Bushali muri iyi ndirimbo gifatwa nk'icya mbere bitewe n'uburyo yahinduye injyana amenyerewemo ya Kinyatrap akisanga neza mu Amapiyano
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO KAMWE YA THE CAT BABALAO YAHURIJEMO IBYAMAMARE
Alyn Sano na Social Mula babyinnye 'Kamwe' karahava
Alyn Sano na Producer Lil John ni uko bari bambaye
Confy na Khalifan nabo bagaragaye mu ndirimbo 'Kamwe'
Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri iyi ndirimbo
TANGA IGITECYEREZO