RFL
Kigali

'Made in Lagos' ya Wizkid izahatana mu bihembo bya Grammy Awards 2022

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2021 8:24
0


Nyuma y'uko album ya Wizkid yise Made in Lagos iherutse kujya ku rutonde rw'izihabwa amahirwe yo kuzahatana mu bihembo bya Grammy Awards 2022, kuri ubu byamaze kwemezwa ko izahatana muri ibi bihembo ngarukamwaka byitabirwa n'abahanzi b'ibyamamare mpuzamahanga.



Ayodeji Ibrahim Balogun umaze kwamamara ku izina rya Wizkid akoresha mu muziki ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria by'umwihariko akaba amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Wizkid wasohoye album yise Made in Lagos igakundwa cyane kuri ubu imaze kwemezwa ko izahatana mu bihembo bya Grammy Awards 2022.


Mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda ni bwo Billboard Magazine yashyize ku rutonde Made in Lagos album ya Wizkid muri album zifite amahirwe yo kuzitabira ibihembo bya Grammy Awards 2022, n'ubwo ibi byashimishije abakunzi b'umuziki nyafurika ntabwo ariko bose bizeraga ko iyi album yazahatana muri ibi bihembo bikomeye. Kugeza ubu ibyafatwaga nk'inzozi byabaye impamo Made in Lagos bidasubirwaho izahatana muri Grammy Awards 2022.


Nk'uko Billboard Magazine yabitangaje yavuze ko Made in Lagos ya Wizkid yamaze kwemezwa muri album zizahatana mu cyiciro cya album nziza y'umwaka mu bihembo bya Grammy Awards 2022. Iyi album ikazaba ihanganye n'izindi z'abahanzi b'ibikomerezwa barimo Kanye West muri album ye Donda, Certified Lover Boy ya Drake, Planet HER ya Doja Cat, Justice ya Justin Bieber n'izindi.


Wizkid akaba yarasohoye album ye Made in Lagos mu kwezi kwa 8 muri 2020 ikaba yarasohotseho indirimbo zakunzwe cyane zatumye iyi album ikundwa cyane. Mu ndirimbo zatumye yamamara harimo Ginger yakoranye na Burna Boy, Essence yakoranye na Tems bakayisubiranamo na Justin Bieber n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND