RFL
Kigali

Stella, izina ry’umukobwa ugira igikundiro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2021 8:20
0


Menya inkomoko y'izina Stella n'ibiranga abakobwa baryitwa.



Stella ni izina ry’abakobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura 'inyenyeri'.

Iri zina ryatangiye gukoreshwa mu Bwongereza mu 1374 maze mu kinyejana cya 16, umusizi w’Umwongereza witwa Sir Phillip Sydney arikoresha mu muvugo wamenyekanye cyane witwa ‘Astrophel to Stella’.

Stella Ni izina rikunzwe cyane ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bufaransa, Suède na Norvège ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Australie.

 Ibiranga ba Stella

-Ba Stella ni abakobwa bagira igikundiro mu rungano.Usanga abo bangana bamukunda cyane kubera umutima mwiza agira.

-Ba Stella barangwa nuko bakunda guhirwa no kugira amafaranga. Ibi binagaragarira ku miterere yabo yuko bakunda kubona ibintu bihenze hafi yabo. Gusa, imibanire myiza n’abandi iza ku isonga mu byo bashyira imbere.

-Ukuri n’ubutabera ni bimwe ba Stella bubaha. Bakunda gukurikiza amategeko n’amabwiriza kuko ngo aribyo bibazanira amahoro no kunyurwa.

-Bagira ibitekerezo byiza ku buryo iyo babikoresheje bizamura ubukungu bwabo. Bagira imiterere ituma abantu babakunda cyane ku buryo kugira inshuti biborohera cyane.

-Ba Stella bakunda gukora ibintu byabo bituma baba babohotse ku buryo baba biteguye ingaruka z’ibyo bakoze.

Izina rya Stella rifitwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Abanyamerika Stella Stevens na Stella Hudgens bamamaye mu gukina filimi n’umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi Stella Ruiz White ukomoka muri Philippines.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND