RFL
Kigali

Bruce Melodie yasubije abamushinja kugura “Followers” avuga ku kuza kwa Khaligraph anasobanura ibya Social Mula na Dumba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/10/2021 19:07
0


Bruce Melodie yasubije abakomeje kumwibasira bavuga ko agura aba ‘followers’ agaragaza ko kugeza ubu ntabo agura, uretse ko no kubagura ntakibazo abibonamo, ikindi yahakanye amakuru yavugaga ko Khaligraph Jones azaza mu gitaramo ari gutegura asaba imbabazi Dumba anakomoza kuri Social Mula wamwijunditse.



Itariki ya 17 Ukwakira 2021, Bruce Melodie yari afite abamukurikira ibihumbi 564. Nyuma batangiye kugenda bazamuka, ibintu byatunguye benshi kugeza ubu mu minsi ikabakaba icyenda gusa, bamaze kugera ku bihumbi Magana 701 ibintu bigaragara ko mu minsi itari iyakure araba yamaze kugera mu bamukurikira naza Miliyoni ku rukuta rwa Instagram, bivuze kandi ko mu minsi 9 yonyine amaze kunguka abamukurikira basaga ibihumbi 137.

Uku kuzamuka gukabije kw’abamukurikira kuri Instagram ntibivugwaho rumwe na benshi. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Irene Murindahabi na Phil Peter ba ISIBO TV mu kiganiro cya The Choice Live, bamubajije ku bikomeje kwibazwa na benshi ko yaba ari kugura aba followers arabihakana ariko anavuga ko n’iyo yaba abagura ntacyo byaba bitwaye kuko yaba akora mu ye, ndetse n’undi ufite bacye wabyifuza abishoboye yabagura.

Mu gusubiza, Bruce Melodie yasubije agira ati: “Ninjiye mu muryango witwa WildAid w’abantu bishyize hamwe mu kurwanya icuruzwa ry’ibintu bituruka ku nyamaswa, niba tutazagura rero ibikomoka ku nyamaswa birimo nk’amahembe y’inzovu bivuze ko zitazongera kwicwa abo rero nibo iyo umaze kwinjiramo batangira kujya bagutaginga (tag).”

Aha Bruce Melodie yashakaga gusa n’uwemeza ko kuzamuka kw’aba followers be kuri instagram bikomoka kuri uwo muryango yinjiyemo uharanira uburenganzira bw’inyamaswa urimo ibyamamare binyuranye muri filimi, umuziki n’imideli barimo Jacky Chan, Lupita Nyongo, Sauti Sol, Davido n’abandi.

Gusa Bruce Melodie yongeyeho ati:”Umufungo wanjye nywutanze nkagura aba followers bigutwaye iki? Ubundi se wowe waguze abawe.” Ahamya neza ko n’ubwo yaba abagura yumva nta gikuba yaba aciye n’ubwo atarabikora.

Bruce Melodie muri iki kiganiro, yafashe n’umwanya asaba imbabazi umuntu baba bafitanye ikibazo, agaruka kuri Dumba wamushinje kwirata kubera indirimbo ze aba yasubiyemo atazishyira ku mbuga ze aho ziguma ahubwo akazishyira aho zimara amasaha 24 zikavaho agira ati:”Ntabwo nari nzi ko ari ikintu cya hatari kibabaza umuntu niba Dumba akurikirana iki kiganiro ambabarire ubutaha nzajya mbikora uko abyifuza.”

Abajijwe ku kuba yaba yarahemukiye Social Mula, yagize ati:”Njye nta kintu nakoreye Social Mula kuko yasohoye indirimbo tutabivuganye kandi njye sinkorera mu kavuyo.” Amaze kuvuga atyo ariko asa n’uwisubiraho agira ati:”Nako ni Zizou nuko nabonye Social Mula yaranyishyizemo kandi numva nta kosa namukoreye.”

Bruce Melodie uherutse kwegukana igihembo cya Kiss Summer Awards nk'umuhanzi w'umwaka yanagarutse ku gitaramo ari gutegura kizaba kuwa 06 Ugushyingo 2021 cyo kwizihiza imyaka 10 amaze ndetse anavuga ko amaze igihe yitegura ku buryo azatanga ibyishimo. Yahakanye kandi amakuru avuga ko Khaligraph azaba ari muri iki gitaramo, atangaza ko ko abanyarwanda bihagije.


Bruce Melodie yavuze ko Khaligraph atari mu bahanzi bazamushyigikira mu gitaramo cyo kuwa 06 Ugushyingo 2021 nk’uko benshi bari babyiteze

Bruce Melodie ahamya ko atazi impamvu Social Mula yamwijunditse 



Dumba yasezeranijwe ko ubutaha azajya ashyirwa ku mbuga aho yifuza mu gihe yasubiyemo indirimbo ya Bruce Melodie

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO

"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND