Bruce Melodie yasubije abakomeje kumwibasira bavuga ko agura aba ‘followers’ agaragaza ko kugeza ubu ntabo agura, uretse ko no kubagura ntakibazo abibonamo, ikindi yahakanye amakuru yavugaga ko Khaligraph Jones azaza mu gitaramo ari gutegura asaba imbabazi Dumba anakomoza kuri Social Mula wamwijunditse.
Itariki ya 17 Ukwakira 2021, Bruce Melodie yari afite
abamukurikira ibihumbi 564. Nyuma batangiye kugenda bazamuka, ibintu byatunguye
benshi kugeza ubu mu minsi ikabakaba icyenda gusa, bamaze kugera ku bihumbi Magana 701
ibintu bigaragara ko mu minsi itari iyakure araba yamaze kugera mu
bamukurikira naza Miliyoni ku rukuta rwa Instagram, bivuze kandi ko mu minsi 9
yonyine amaze kunguka abamukurikira basaga ibihumbi 137.
Uku kuzamuka gukabije kw’abamukurikira kuri Instagram ntibivugwaho
rumwe na benshi. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Irene Murindahabi na Phil Peter ba ISIBO TV mu
kiganiro cya The Choice Live, bamubajije ku bikomeje kwibazwa na benshi ko yaba ari
kugura aba followers arabihakana ariko anavuga ko n’iyo yaba abagura ntacyo byaba
bitwaye kuko yaba akora mu ye, ndetse n’undi ufite bacye wabyifuza abishoboye
yabagura.
Mu gusubiza, Bruce Melodie yasubije agira ati: “Ninjiye mu
muryango witwa WildAid w’abantu bishyize hamwe mu kurwanya icuruzwa ry’ibintu
bituruka ku nyamaswa, niba tutazagura rero ibikomoka ku nyamaswa birimo nk’amahembe
y’inzovu bivuze ko zitazongera kwicwa abo rero nibo iyo umaze kwinjiramo batangira
kujya bagutaginga (tag).”
Aha Bruce Melodie yashakaga gusa n’uwemeza ko kuzamuka kw’aba
followers be kuri instagram bikomoka kuri uwo muryango yinjiyemo uharanira uburenganzira bw’inyamaswa urimo ibyamamare binyuranye muri filimi, umuziki n’imideli
barimo Jacky Chan, Lupita Nyongo, Sauti
Sol, Davido n’abandi.
Gusa Bruce Melodie yongeyeho ati:”Umufungo wanjye nywutanze
nkagura aba followers bigutwaye iki? Ubundi se wowe waguze abawe.” Ahamya neza ko n’ubwo yaba abagura yumva nta gikuba yaba aciye n’ubwo atarabikora.
Bruce Melodie muri iki kiganiro, yafashe n’umwanya asaba
imbabazi umuntu baba bafitanye ikibazo, agaruka kuri Dumba wamushinje kwirata kubera indirimbo ze aba yasubiyemo atazishyira ku mbuga ze aho ziguma ahubwo akazishyira
aho zimara amasaha 24 zikavaho agira ati:”Ntabwo nari nzi ko ari ikintu cya hatari
kibabaza umuntu niba Dumba akurikirana iki kiganiro ambabarire ubutaha nzajya
mbikora uko abyifuza.”
Abajijwe ku kuba yaba yarahemukiye Social Mula, yagize ati:”Njye
nta kintu nakoreye Social Mula kuko yasohoye indirimbo tutabivuganye kandi njye
sinkorera mu kavuyo.” Amaze kuvuga atyo ariko asa n’uwisubiraho agira ati:”Nako
ni Zizou nuko nabonye Social Mula yaranyishyizemo kandi numva nta kosa
namukoreye.”
Bruce Melodie uherutse kwegukana igihembo cya Kiss Summer
Awards nk'umuhanzi w'umwaka yanagarutse ku gitaramo ari gutegura kizaba kuwa 06 Ugushyingo 2021 cyo
kwizihiza imyaka 10 amaze ndetse anavuga ko amaze igihe yitegura ku buryo azatanga
ibyishimo. Yahakanye kandi amakuru avuga ko Khaligraph azaba ari muri iki
gitaramo, atangaza ko ko abanyarwanda bihagije.
Bruce Melodie yavuze ko Khaligraph atari mu bahanzi bazamushyigikira mu gitaramo cyo kuwa 06 Ugushyingo 2021 nk’uko benshi bari babyiteze
Bruce Melodie ahamya ko atazi impamvu Social Mula yamwijunditse
Dumba yasezeranijwe ko ubutaha azajya ashyirwa ku mbuga aho yifuza mu gihe yasubiyemo indirimbo ya Bruce Melodie
TANGA IGITECYEREZO