RFL
Kigali

Ndahiro wibye Kina Music ya Ishimwe Clement hafi miliyoni ebyiri yakatiwe gufungwa imyaka 9

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/10/2021 13:51
0


Kuwa 30 Kanama 2019 ni bwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana Honorine kumwiba agatabo ka Banki kanditse kuri Studio ya KINA Music bityo akifashisha sheke imwe akigana umukono we akabikuza 1,925,000 Frw.



Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Ndahiro Eric wari ukurikiranyweho kwiba Kina Music 1,925,000 Frw gufungwa imyaka icyenda no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, agasubiza ayo yibye anategekwa gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 17 Ugushyingo 2020 no ku wa 8 Nzeri 2021, rusomwa tariki 25 Ukwakira 2021. Uru rubanza kandi rwabanje kuzamo inzitizi yari yatanzwe n’abaregwa, bavugaga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kubaburanisha.

Mu mpamvu batangaga ni uko abaregwa bakabaye baregwa icyaha cyo kwiba naho icyo guhimba inyandiko kitarimo kuko nta kigaragaza ko sheke bavuga ko yibwe yasinywe n’undi muntu utari Ishimwe.

Mukeshimana waburanye ahakana icyaha yagizwe umwere

Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n’abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

Yakomeje avuga ko aribo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n’umugore w’umwe muri bo.

Ku munsi Ishimwe yibiweho amafaranga, telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye ‘Sim Swap’ abikora afatanyije na Ndahiro na Mukeshimana.


Ibi babitewe n’uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye. Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwaho icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa. Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe abisabwe na Ndahiro.

Niyonsenga nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n’uwo yari azi ko ari we nyirayo. Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe.

Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk’uko byagaragajwe na nyirayo. Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ari we Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.


Ishimwe Clement ni umugabo wa Butera Knowless akaba n'umuyobozi wa Kina Music

Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk’uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n’indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby’umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n’icyaha cyo kwiba n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano anategekwa gusubiza Kina Music Ltd amafaranga yibye akanishyura amagarama y’uru rubanza ahwanye n’ibihumbi 20, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, Naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND